Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Joseph Kabila, barateganya kugirana ibiganiro, nyuma y’Inama y’Umuryango w’Afurika Yunz’Ubumwe bombi bitabiriye iri kubera muri Ethiopia.
Iyi nama yatangiye kuri iki Cyumweru tariki 15 Nyakanga ikazasozwa kuwa Mbere tariki 16 Nyakanga 2012.
Iyi nama y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe izibanda ku insanganyamatsiko igira iti:“Guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byo muri Afurika, hagamijwe kubaka umurava w’ibihugu byose kugira ngo bigere ku bufatanye, kuzamuka mu bukungu n’iterambere”.
Perezida Kagame azitabira kandi amatora y’Uhagarariye Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, ndetse n’ inama y’Abakuru b’ibihugu bagize Ihuriro Mpuzamahanga ry’Akarere k’Ibiyaga Bigari (International Conference on the Great Lakes Region,ICGLR) bikazajyana n’inama iherutse kuba y’aba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byo muri iri huriro.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame azanagirana ibiganiro byihariye n’abandi bakuru b’ibihugu by’Afurika batandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO