00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida w’u Rwanda n’uwa Congo bashobora kugirana umubonano

Yanditswe na

Kagenza C.

Kuya 14 July 2012 saa 11:11
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame na Perezida Joseph Kabange Kabila biravugwa ko bashobora kugirana umubonano ubwo bombi bazaba bari kwitabira inama y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe iteganyijwe gutangira kuri iki cyumweru.
Nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Afurika y’Epfo SAPA, umuntu wizewe ukora muri Perezidanse ya Congo Kinshasa yatangaje ko inama hagati ya Perezida Kagame na Perezida Kabila idateganyijwe, ariko ko ishobora kubaho ubwo aba bakuru b’ibihugu bombi bazaba bari kwitabira inama ya (…)

Perezida Paul Kagame na Perezida Joseph Kabange Kabila biravugwa ko bashobora kugirana umubonano ubwo bombi bazaba bari kwitabira inama y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe iteganyijwe gutangira kuri iki cyumweru.

Nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Afurika y’Epfo SAPA, umuntu wizewe ukora muri Perezidanse ya Congo Kinshasa yatangaje ko inama hagati ya Perezida Kagame na Perezida Kabila idateganyijwe, ariko ko ishobora kubaho ubwo aba bakuru b’ibihugu bombi bazaba bari kwitabira inama ya 19 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iteganyijwe tariki 15 na 16 I Addis Abeba ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango.

Guverinoma ya Congo Kinshasa kuva mu gihe gito gishize yakomeje kujya ishinja u Rwanda guha ubufasha abagize umutwe wa M23 wigumuye ku ngabo za leta ya Congo, gusa ibi u Rwanda rwakomeje kubihakana rwivuye inyuma.

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki-moon yasabye Kagame na Kabila gukomeza inzira y’ibiganiro bashakira hamwe umuti w’imvururu zikomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages