00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Malawi aratangaza ko afite ibimenyetso by’uko bashaka kumwivugana

Yanditswe na

Turikumwe Noel

Kuya 15 August 2012 saa 03:17
Yasuwe :

Mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo cyitwa Sunday times, Perezida Joyce Banda yavuze ko afite gihamya cy’uko hari abashaka kumwivugana. Akavuga ko byatangiye mu mwaka wa 2010 akiri Vice perezida ubwo yerekaga uwari perezida icyo gihe Bingu wa Mutharika ko hari ibyo batavuga rumwe.
Banda yatangarije iki kinyamakuru ko kuva yafata ubuyobozi bw’igihugu muri Mata yakomeje kubona ibi bimenyetso. Kimwe muri ibyo bimenyetso, ngo ni igisasu cyigeze gushwanyukira mu modoka yagombaga (…)

Mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo cyitwa Sunday times, Perezida Joyce Banda yavuze ko afite gihamya cy’uko hari abashaka kumwivugana. Akavuga ko byatangiye mu mwaka wa 2010 akiri Vice perezida ubwo yerekaga uwari perezida icyo gihe Bingu wa Mutharika ko hari ibyo batavuga rumwe.

Banda yatangarije iki kinyamakuru ko kuva yafata ubuyobozi bw’igihugu muri Mata yakomeje kubona ibi bimenyetso. Kimwe muri ibyo bimenyetso, ngo ni igisasu cyigeze gushwanyukira mu modoka yagombaga kuba arimwo mu mwaka wa 2011.

Avuga ibi yagize ati “ Igisasu cyaturutse ahantu mu gihuru, gikikijweho ibigorigori, nari ndi mu modoka ya gatanu. Ubwo icyo gisasu cyakubitaga imodoka nari nkwiye kuba nagendeyemo nahise mbona ko arijye jye bashakaga kugitera”. Avuga ko iki gisasu kikimara gukubita yahise yangirwa kugira icyo avuga kuri iyo mpanuka kugeza igihe abereye perezida.

Yavuze ko icyatumye ahindura imodoka ye, byatewe n’uko umwe mu bashinzwe kurinda umutekano we bihariye yari amaze iminota mike amubwiye kwimukira mu yindi.

Nyuma y’icyo gikorwa cyari kigamije kumuhitana yahise avanwa ku mwanya yariho nk’umuyobozi ndetse Mutharika amwirukana mu ishyaka rye mu mwaka wa 2010.

N’ubwo umutekano utameze neza, yavuze ko azagaragara no mu matora yo mu mwaka wa 2014. Ngo aziyamamaza kugira ngo ahangane n’ikimenyane cyateye ubutegetsi bw’akazu mu gihe cya Bingu wa Mutharika. Avuga ko iki kimenyane ari nacyo cyatumye Peter murumuna wa Mutharika ahabwa akazi ko kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Yagize ati “Mugomba kumva ko Peter akiri ku butegetsi kandi aracyategereje akazi kandi afite n’abantu bamushyigikiye”. Yanongeyeho ko mu gihe kingana n’imyaka umunani Mutharika yamaze ayobora, ikintu kibi gikabije yakoze ari ugukoresha icyenewabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages