Nkosazan Dlamini-Zuma, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Ubumwe bwa Afurika(AU), yatoranyije uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Pierre Buyoya, guhagararira uwo muryango, mu bibazo bya Mali na Sahel ku wa kane tariki ya 25 Ukwakira 2012.
Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byabitangaje, biteganyijwe ko Buyoya azakorera i Bamako muri Mali, aho Ubumwe bwa Afurika wenda gufungura ibiro.
Mu nshingano ze ngo Buyoya azashimangira uruhare rw’uyu muryango mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mucye urangwa mu majyaruguru y’Igihugu cya Mali.
AFP bikomeza bivuga ko Dlamini-Zuma yari yatangaje iby’ishyirwaho ry’uhagarariye Mali na Sahel mu nama y’Akanama gashinzwe umutekano muri AU yabereye i Adis Abeba ku wa gatatu ku itariki ya 24 Ukwakira.
Muri iyo nama hemejwe ingamba zo gusubizaho ubuyobozi bwa Leta mu majyaruguru ya Mali, agace kigaruriwe n’abarwanyi ba Kiyisilamu, hifashishijwe umutwe w’ingabo mpuzamahanga uzabungabunga amahoro muri ako gace.
Pierre Buyoya, w’imyaka 63, yabaye Perezida w’u Burundi kuva mu 1987 kugeza 1993, no kuva mu 1996 kugeza 2003.



















TANGA IGITEKEREZO