00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RD Congo : FDLR yatwitse inasahura imidugudu 4

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 7 June 2012 saa 10:35
Yasuwe :

Inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR zifatanije n’abarwanyi bo mu mutwe wa Nyadura batwitse imidugudu ine kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Kamena, mu duce twa Upamando ya Mbere n’iya kabiri ku birometero 80 mu Majyepfo y’umujyi wa Minova uri I Masisi.
Radio Okapi dukesha iyi nkuru, ivuga ko abatuye aka gace batangaje ko umutekano ukomeje kumera nabi mu duce twa Upamando ya Mbere n’iya kabiri aho abaturage bahunga bajya mu midugudu y’abaturanyi.
Umwe mu bayobozi b’ibanze bo mu gace ka Upamando (…)

Inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR zifatanije n’abarwanyi bo mu mutwe wa Nyadura batwitse imidugudu ine kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Kamena, mu duce twa Upamando ya Mbere n’iya kabiri ku birometero 80 mu Majyepfo y’umujyi wa Minova uri I Masisi.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru, ivuga ko abatuye aka gace batangaje ko umutekano ukomeje kumera nabi mu duce twa Upamando ya Mbere n’iya kabiri aho abaturage bahunga bajya mu midugudu y’abaturanyi.

Umwe mu bayobozi b’ibanze bo mu gace ka Upamando yasobanuye ko abantu inyeshyamba zasanze hanze y’inzu zabo bajugunywe mu nzu ziri kugurumana, ariko ko umubare wabo utaramenyekana.

Perezida wa sosiyete sivile muri Upamando yemeje ko inyeshyamba za FDLR zisanzwe zikora ubwicanyi nk’ubu mu mirwano n’inyeshyamba zo mu wundi mutwe wa Maï-Maï Raïa Mutomboki.

Abatuye mu gace ibi bitero byabereyemo bavuga ko ingabo za Leta ya Congo zitagera muri utu duce twa Upamando ya Mbere n’iya kabiri aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages