Sosiyete sivile yo mu gace ka Mambasa ku birometero 168 uvuye mu majyeopfo ya Bunia mu karere ka Ituri, kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga yashinje inyeshyamba za Mai Mai gutsemba inzovu 200 zo muri ako gace.
Abahatuye babwiye ibitangazamakuru byo muri Congo ko izi nyeshyamba zarashe inzovu 200 mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa.
Perezida wa Sosiyete Sivile ya Mambassa, Mangala Martin yavuze ko uku kwica inzovu bagamije kugurisha amahembe yazo, biri kuba mu midugudu ya Bandisende, Mamopi, Salate, Badengaido, Nduye n’ahandi.
Mangala Martin yashinje bamwe mu bayobozi b’ibanze kubigiramo uruhare, avuga ko ari ikibazo, ati “kwica inzovu 200 mu byumweru bibiri ni ikibazo gikomeye ku nzovu.”
Aya makuru yemejwe n’Ikigo gishinzwe kubungabunga umutungo kamere, kivuga ko umurage ukomeye w’Isi wahindutse ahantu hasahurwamo ibintu by’agaciro nk’amahembe y’inyamaswa.
Imitwe yitwara gisirikare isanzwe icukura amabuye ya zahabu mu buryo butemewe n’amategeko mu duce twa Walese Karo Bandaka na Bombo.



















TANGA IGITEKEREZO