Abakirisitu bo mu gihugu cya Congo Kinshasa, bashyize hamwe basenga basaba ko amahoro yagaruka mu burasirazuba bwa Congo.
Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP avuga ko ibi babikoze bashyira hamwe mu ijoro ryo kuwa 24 Ukuboza 2012 rishyira umunsi mukuru wa Noheli, ndetse na Misa zabaye kuri Noheli zibanze ku gusaba Imana amahoro mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Mu masengesho yabereye muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Anne i Kinshasa, Abakirisitu bagaragaje ko banyotewe n’amahoro bifashishije ubutumwa bwatanzwe na Cardinal Laurent Mosengwo abakangurira ko umuntu wese yakagombye gukunda mugenzi we Abakongomani bakagira urukundo ruturuka ku Mana.
Ibaruwa Cardinal Laurent Mosengwo yasomeye Abakirisitu bari baje mu Misa ya Noheli yibukije Abaturage ba Congo Kinshasa ko amahoro ari yo shingiro ry’ubuzima bw’umuntu, ndetse ko Yezu yasigiye abantu amahoro ngo buri wese ahe mugenzi we amahoro.
Nyuma hakurikiyeho urugendo rwo gusaba ko amahoro yagaruka mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, ibikorwa byo guhohotera abaturage bigahagarara burundu.
Uburasirazuba bwa Congo Kinshasa bumaze imyaka isaga 15 ari isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro, abaturage batuye aka gace bakaba bahorana akarago ku mutwe bahunga intambara yayogoje aka gace.



















TANGA IGITEKEREZO