Ku wa 21 Ugushyingo 2012, sosiyete sivile i Bukavu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yateguye imyigaragambyo mu mujyi wa Bukavu, hatwikwa imodoka y’ingabo zibungabunga amahoro muri Congo MONUSCO.
Amakuru aturuka muri Congo avuga ko iyo myigaragambyo yanagaragayemo ibikorwa byo gutwika inzu, yari igamije kwamagana ingabo za Loni kuba zitarabujije umutwe wa M 23 gufata umujyi wa Goma.
Iyi myigaragambyo yitabiriwe n’abanyonzi, abamotari n’insoreresore zidafite icyo zikora zo mu mujyi ari na zo zigabije umuhanda zigakora ibyo bikorwa by’urugomo.
Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga i Bukavu ntibabashije kwambuka umupaka ngo bajye ku masomo kubera iyo myigaragambyo.



















TANGA IGITEKEREZO