Inyeshyamba zaFNL zirwanya Leta y’u Burundi ziraye mu mazu y’Abakongomani zirayatwika.
Nk’uko Radio Okapi avuga yabitangaje inyeshyamba za FNL zatwitse amazu agera kuri 300 mu gace ka Uvira muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo hagwamo abantu bagera kuri barindwi, abandi 3000 barahunga.
Usibye muri aka gace izi nyeshyamba ngo zakoreye ibindi bikorwa bisa n’ibi mu gace ka Masango aho bashakaga kugarura abasirikare babo bafashwe n’abantu bashinzwe umutekano wo mu gace ka Masango.
Izi nyeshyamba zikaba zaraturutse mu duce twa Mushule no mu ishyamba ryo mu rw’Intobwe.
Igihugu cya Congo Kinshasa kimaze kuba igihe kirekire, cyarabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro ihora ibuza umutekano abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO