00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Imishyikirano ya M23 na Congo yatangiranye ubwumvikane buke

Yanditswe na

Emile Nsabimana

Kuya 10 December 2012 saa 07:46
Yasuwe :

Imishyikirano ihuza Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi b’umutwe wa M23 ibera i Munyonyo muri Uganda, yatangiranye no kutumvikana hagati y’impande zombi, aho leta ishinja M23 ibyaha by’intambara muri Kivu y’Amajyaruguru naho M23 igashinja ubutegetsi bwa Congo ko ntacyo bukora ngo ibibazo biri mu Burasirazuba bw’igihugu bikemuke.
Amakuru dukesha BBC avuga ko mu mishyikirano yabaye kuri iki cyumweru tariki ya cyenda Ukuboza 2012, M23 itishimiye ibi birego bya Leta ku (…)

Imishyikirano ihuza Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi b’umutwe wa M23 ibera i Munyonyo muri Uganda, yatangiranye no kutumvikana hagati y’impande zombi, aho leta ishinja M23 ibyaha by’intambara muri Kivu y’Amajyaruguru naho M23 igashinja ubutegetsi bwa Congo ko ntacyo bukora ngo ibibazo biri mu Burasirazuba bw’igihugu bikemuke.

Amakuru dukesha BBC avuga ko mu mishyikirano yabaye kuri iki cyumweru tariki ya cyenda Ukuboza 2012, M23 itishimiye ibi birego bya Leta ku buryo intumwa zayo (M23) zatangaje ko uyu mutwe ushobora kuzongera gufata intwaro niba leta ikomeje kuzana amananiza.

Ukuriye intumwa za Leta muri iyi mishyikirano, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo Raymond Tshibanda, yavuze ko ibyo M23 yavuze muri iyi mishyikirano bitandukanye n’ukuri nk’uko Radio Okapi ibitangaza.

Agaragaza ko Congo yiteguye kugirana na M23 ibiganiro byubaka ariko M23 ikirinda kuvuga ibitari ukuri. Minisitiri Tshibanda yagize ati "Ntibishoboka kubakira ku binyuranye n’ukuri," ashaka kugaragaza ko ngo M23 hari ibyaha byinshi yakoze kuva yabaho kandi ikaba igomba kubibazwa.

Ibintu byafashe indi sura ubwo uruhande rwa M23 rwafataga ijambo. François Rucogoza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa M23, yashinje Leta kutitwara neza mu kibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo; ati "Uko ibijyanye n’umutekano bimeze mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu biterwa ku ruhande rumwe n’uko guverinoma y’igihugu yanga kwemera ko hari ibibazo imbere mu gihugu bigomba kuganirwaho mu buryo bwimbitse."

Ntibitunguranye kuba iyi mishyikirano iri kurangwa no kutumvikana hagati ya Leta ya Congo na M23, kuko n’ubundi yagombaga gutangira ku wa gatanu w’icyumweru gishize ku itariki ya karindwi Ukuboza 2012, ariko ikimurirwa ku itariki icyenda Ukuboza kuko intumwa za M23 zari zatinze kugera aho ibiganiro byagombaga kubera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages