Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa 28 Ukwakira 2012 zasakiranye n’itsinda ry’abarwanyi ritaramenyekana neza haba imirwano ikomeye yari irimo n’intwaro zikomeye.
Amakuru atangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP avuga ko ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ari bwo imirwano yatangiye ahagana mu ma saa tatu [23h], ibera ahitwa Sake mu Majyaruguru ya Kivu ku bilometero 27 werekeza mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Goma.
AFP bikomeza bivuga ko ingabo za Congo zatangiiye kurasana n’izi ngabo zitaramenyekana umutwe zikomokamo, ibi bikaba byemezwa n’umwe mu bayobozi b’ingabo za Leta muri aka karere utatangaje ababa bayiguyemo cyangwa ngo bayikomerekeremo.
N’ubwo umwe mu bayoboye umutwe w’Ingabo ziharanira Impinduramatwara muri Congo (ARC zahoze zitwa M23) yahakanye uruhare urwo ari rwo rwose ingabo ze zaba zagize muri iki gitero, ingabo za Leta zo zivuga ko cyari igitero gikomeye ku buryo mu mugoroba wo ku cyumweru hari ibimodoka by’intambara byahammagajwe biva i Goma ngo bize gutanga ubufasha muri iyi mirwano.
Kuva M23 yahagarika imirwano hagati muri Nyakanga uyu mwaka ikaguma ku bilometero bibarirwa muri 20 uvuye mu Mujyi wa Goma, M23 yakomeje kuvuga ko ishaka kugaba ibitero ku Murwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru ari wo Goma.
N’ubwo nyamara intambara zahagaze mu Majyaruguru ya Kivu, hagiye havugwa ibitero binyuranye by’imitwe y’ingabo zishyamirana n’ingabo za Leta muri Kivu zombi, ni ukuvuga iy’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.



















TANGA IGITEKEREZO