00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Nyuma yo kugenda kwa M23 abayobozi baragaruka buhoro buhoro

Yanditswe na

Emile Nsabimana

Kuya 3 December 2012 saa 08:03
Yasuwe :

Nyuma y’uko umutwe wa M23 iviriye mu mujyi wa Goma ku itariki ya mbere Ukuboza, abayobozi ba Kivu y’Amjyaruguru batangiye gusubira i Goma buhoro buhoro.
Ku cyumweru tariki ya 2 Ugushyingo mu masaha ya nyuma ya saa sita, umuyobozi w’Umujyi wa Goma Kubuya Ndoole yasubiye i Goma avuye ahitwa i Beni. Radio Okapi ivuga ko uyu muyobozi yumvikanye kuri iyi radiyo asaba umutuzo, n’uko abaturage bakongera bakabana mu mahoro n’ituze.
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Julien Paluku na (…)

Nyuma y’uko umutwe wa M23 iviriye mu mujyi wa Goma ku itariki ya mbere Ukuboza, abayobozi ba Kivu y’Amjyaruguru batangiye gusubira i Goma buhoro buhoro.

Ku cyumweru tariki ya 2 Ugushyingo mu masaha ya nyuma ya saa sita, umuyobozi w’Umujyi wa Goma Kubuya Ndoole yasubiye i Goma avuye ahitwa i Beni. Radio Okapi ivuga ko uyu muyobozi yumvikanye kuri iyi radiyo asaba umutuzo, n’uko abaturage bakongera bakabana mu mahoro n’ituze.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Julien Paluku na bamwe muri bagenzi be bari bafatanyije kuyobara iyi Ntara, na bo bitezwe gusubira aho bakorera kuwa mbere.

Umukuru wa Polisi ya Congo Kinshasa Gen Bisengimana, ku cyumweru yageze i Goma aturutse i Kinshasa atangaza ko na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu aza kuganiriza abatuye uyu mujyi kuri uyu wa mbere.

Ibi biraba nyuma y’iminsi igera ku 10 ingabo za M23 zari zimazezarafashe Goma, aho zahageze zigasanga abari abayobozi bose batakirimo barerekeje mu bice bitandukanye bya Congo.

M23 yavuye i Goma yubahirije ibyemezo by’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari(ICGLR )yabereye i Kampala ku wa 26 Ugushyingo 2012. Iyi nama yasabye M23 yari imaze gufata Goma kuyivamo, inasaba umukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Joseph Kabila kwicarana n’uyu mutwe bakaganira ku byo usaba.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages