00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Perezida Kabila yiyemeje kumva ibyifuzo bya M23

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 2 December 2012 saa 03:39
Yasuwe :

’’ Hagomba gutegerezwa ko ingabo za M23 ziva zose mu mujyi wa Goma, kugira ngo hemezwe ko koko umujyi utakiri mu maboko y’inyeshyamba’’.
Ibi byatangajwe ku wa gatandatu tariki ya mbere Ukoboza 2012 n’umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo ingabo za M23 zavaga mu mujyi wa Goma.
Amakuru atugeraho avuga ko Perezida Joseph Kabila noneho yiyemeje kumva ibyifuzo bya M23, ibijyanye n’amasezerano yashyizweho umukono ku ya 23 Werurwe 2009 ari na ho (…)

’’ Hagomba gutegerezwa ko ingabo za M23 ziva zose mu mujyi wa Goma, kugira ngo hemezwe ko koko umujyi utakiri mu maboko y’inyeshyamba’’.

Ibi byatangajwe ku wa gatandatu tariki ya mbere Ukoboza 2012 n’umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo ingabo za M23 zavaga mu mujyi wa Goma.

Amakuru atugeraho avuga ko Perezida Joseph Kabila noneho yiyemeje kumva ibyifuzo bya M23, ibijyanye n’amasezerano yashyizweho umukono ku ya 23 Werurwe 2009 ari na ho uyu mutwe wakuye izina M23 (movement du 23 Mars).

Lambert Mende, ati ’’ Perezida yiyemeje kumva M23. Yiyemeje gusubira mu masezerano yashyizweho umukono, kandi yiyemeje nanone kugira icyo asubiza ku byifuzo bya M23.

Ingabo za M23 zatangiye kuva mu mujyi wa Goma mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya mbere Ukuboza uyu mwaka zijya mu bilometero 20 uvuye i Goma. Ibirindiro bya M23 byari i Goma byasigiwe Monusco n’abapolisi.

Lambert Mende avuga ko ingabo za Leta FARDC ku wa mbere ari bwo zizagera mu mujyi wa Goma.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages