Umutwe wa M23 urwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu ukaba warigaruriye Umujyi wa Goma mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Congo, uravuga ko umukuru w’ingabo zawo Sultani Makenga ari muri Uganda mu biganiro n’abakuru b’ingabo bo mu karere.
Aya makuru dukesha BBC avuga ko ariko Uganda itaremeza niba Makenga ari mu mu mishyikirano koko.
Ku wa gatandatu uheruka abakuru b’ibihugu byo mu karere bahaye iminsi ibiri ingabo za M23 ngo zibe zavuye zavuye mu Mujyi wa Goma, ariko amakuru ava mu Burasirazuba bwa Congo avuga ko nta kigaragaza ko M23 ifite umugambi wo kuva muri uyu mujyi.
Leta ya Congo ivuga ko M23 igomba kuva muri Goma kugira ngo imishyikirano itangire ku mugaragaro. M23 yo ivuga ko kuva muri uyu mujyi bishobora kuva mu biganiro, bidakwiye kuba ibisabwa kugira ngo imishyikirano itangire.



















TANGA IGITEKEREZO