00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rupiah Banda agiye kugezwa imbere y’ubutabera

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 25 March 2013 saa 09:11
Yasuwe :

Uwahoze ari Perezida wa Zambia Rupiah Banda aragezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa 26 Werurwe kubera ibyaha akurikiranweho byo kugira uruhare mu iyibwa ry’ibikomoka kuri Peteroli muri Nigeria.
BBCdukesha iyi nkuru ivuga ko Banda ashinjwa kwiba miliyoni zirenga 11 z’amadolari ya Amerika, mu gihe cy’imyaka itatu ari ku butegetsi.
Banda ahakana ibyo ashinjwa akavuga ko ari ugushaka kumwambika ibara. Biteganyijwe ko azagezwa mu rukiko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe 2013.
Hagati (…)

Hagati aho yabwiye abamushyigikiye ko badakwiye kugira ubwoba kuko yizeye gutsinda urubanza.

Banda yambuwe ubudahangarwa yahabwaga n’umwanya w’umukuru w’igihugu mu ntangiriro z’uku kwezi. Amaze gutsindwa amatora yo muri 2011, Guverinoma ya Michael Sata wamusimbuye yatangiye gukora igenzura ku byo yakoze, ikaba inamushinja ibyaha bya ruswa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages