Rwandair yagaragaje u Rwanda nk’Igihugu cyakorerwamo Ubucuruzi n’Ubukerarugendo muri Afurika y’Iburasirazuba kuwa 31 Kanama 2012 muri Afurika y’Epfo, ubwo hakirwaga indege nshya ebyiri zizayifasha kunoza serivise itanga ku bakiriya bayo.
Uyu muhango wo kwakira indege nshya za Rwandair, wari witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo Vincent Karega, na Madamu Kau Kanana mu birori byateguwe n’Itsinda Serena Hotel i Sandton, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo wari ufite insanganyamatsiko igira iti: « Inzira y’Ikirere n’Igihugu ».
Rwandair yakiriye indege ebyiri nshya zo mu bwoko bwa CRJ-900 zakozwe n’uruganda rw’indege rwo muri Canada, rukazanakomeza kuzikurikirana mu rwego rwa tekiniki mu gucungirwa umutekano n’uko zimerewe.
Komiseri Mukuru wa Rwandair Mirenge John yishimira ko indege zitwara abantu n’ibintu ziyongera, Yagize ati: « Ndashimira ikipe ya Rwandair iyobowe na Madamu Kau Kanana muri Afurika y’Epfo ku bw’imikorere myiza yagaragaje, ikanagaragaza isura nziza ya Rwandair muri Afurika y’Epfo »
Umuyobozi wa Rwandair Mirenge John yavuze ko ubwiyongere bw’indege nshya buzabafasha, haba mu byerekezo no kurushaho kunoza serivisi ku bakiriya.
Kanana Kau nawe yavuze ko uyu muhango wagaragaje Rwandair mu ruhando rw’ indege zitwara abantu mu kirere, by’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba ku bukerarugedo no ku bagenzi bakora ingendo ziva Johannesburg zijya i Kigali.
Umuhango wari witabiriwe n’abantu barenga 200 barimo abanyamuryango bakuru b’itsinda ry’amahoteri, abashinzwe ingendo, ibigo by’indege n’amasosiyete y’imodoka ngufi zitwara abantu(Voitures), bawusangiriramo n’ikawa y’ubwoko bwa mbere y’u Rwanda, ikawa ya Maraba n’ikawa ya Kinunu.



















TANGA IGITEKEREZO