Mu gihe umunsi ku munsi havugwa uburyo bwo kugarura amahoro muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo(RDC), Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) wiyemeje kohereza ingabo mu mutwe w’ingabo mpuzamahanga udafite aho ubogamiye mu Burasirazuba bwa Congo.
NK’uko ikinyamakuru L’Avenir Quotidien kibitangaza, ingabo za SADC zizoherezwa muri RDC mu rwego rwo gufasha Leta ya Congo guhashya imitwe yitwaje intwaro harimo n’umutwe wa M23, umutwe raporo y’impuguke za Loni zivuga ko uterwa inkunga n’u Rwanda ndetse na Uganda.
Nyamara mu bihe bitandukanye u Rwanda na Uganda byamaganye ibyo birego.
Nyuma yo gushinja Uganda ko ifasha umutwe wa M23, Leta ya Uganda yagaragaje ko itangazwa rya raporo ishinja Uganda gufasha umutwe wa M23 ryatuma ihagarika ibikorwa yakoraga mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo, binyuze mu Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika y’Ibiyaga Bigari (CIRGL) riyobowe na Uganda. Minisitiri w’ingabo muri Uganda Crispus Kiyonga yatangaje ko ingabo za Uganda nta ho zihuriye n’ingabo z’umutwe wa M23 za Bunagana.
L’Avenir Quotidien gitangaza ko indorerezi zitekereza ko icyemezo cya SADC cyo kohereza ingabo muri Congo cyaturutse ku mubano ugaragara hagati ya Leta ya Congo n’Igihugu cya Afurika y’Epfo gikomeye mu bigize SADC.
Imikorere y’umutwe w’ingabo zidafite aho zibogamiye ku mupaka w’u Rwanda na Congo, yashyizweho n’impuguke z’ingabo z’ibihugu 22 bigize Akarere ubwo ziheruka guteranira i Goma ziga ku mbaraga z’imitwe iteza umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo. Izo ngabo ziboneraho kureba uburyo uyu mtwe w’ingabo mpuzamahanga udafite aho ubogamiye uzabasha guhashya iyo mitwe ibangamiye umutekano wa Congo.
L’Avenir Quotidien yatangaje ko Leta ya Congo ikwiye gushimwa kuba yaremeye ko ingabo za SADC zaza mu mutwe udafite aho ubogamiye, nyuma yo kubona ko yo itihagije mu kwishakira amahoro.



















TANGA IGITEKEREZO