00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senegal : Abanyarwanda bajyanyeyo gahunda yo gukora umuganda

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 14 November 2012 saa 08:06
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda muri Senegal ifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri Senegal n’inshuti z’u Rwanda muri icyo gihugu bakoze igikorwa cy’Umuganda mu karere ka Keur Massar ku wa Gatandatu, tariki 10 Ukuboza 2012.
Igikorwa cy’umuganda kimenyerewe mu Rwanda cyakozwe n’Abanyarwanda muri Senegal nyuma yo kwibasirwa n’imvura nyinshi mu mezi ashize ; imvura itera imyuzure mu bice byinshi by’igihugu.
Ambasade y’u Rwanda muri Senegal ifatanyije n’Abanyarwanda baba muri Senegal bafashe umwanzuro wo (…)

Ambasade y’u Rwanda muri Senegal ifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri Senegal n’inshuti z’u Rwanda muri icyo gihugu bakoze igikorwa cy’Umuganda mu karere ka Keur Massar ku wa Gatandatu, tariki 10 Ukuboza 2012.

Igikorwa cy’umuganda kimenyerewe mu Rwanda cyakozwe n’Abanyarwanda muri Senegal nyuma yo kwibasirwa n’imvura nyinshi mu mezi ashize ; imvura itera imyuzure mu bice byinshi by’igihugu.

Ambasade y’u Rwanda muri Senegal ifatanyije n’Abanyarwanda baba muri Senegal bafashe umwanzuro wo gufasha bagenzi babo bo muri Senegal mu gikorwa cy’Umuganda mu rwego rwo gufasha no gufata mu mugongo abaturage b’ako karere, maze bagikorera mu kigo cy’amashuri cya Keur Massar (Lycée de Keur Massar 3).

Muri uwo muganda hatemwe ibigunda byari muri icyo kigo, hamenwa amakamyo y’umucanga mu rwego rwo kuringaniza icyo kibuga no kurwanya imyuzure mu gihe cy’imvura.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Ntwari Gérard, yatangaje ko umuganda wo gufasha abo mu gihugu cya Senegal bibasiwe n’imyuzure, mu Rwanda ho wabaye umuco.

Ati "Abanyarwanda twese twifatanyije namwe mu kababaro mwatewe n’imyuzure, inkunga yacu tuyicishije mu muganda kuko ari igikorwa cyiza cyabafasha gukemura ibibazo byinshi kandi gifasha Leta aho idafite ububasha bwo kugera…mu Rwanda iki gikorwa kiba buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi kikitabirwa na buri munyarwanda wese, cyabaye umuco."

Ambasaderi Ntwari akomeza atangaza ko igikorwa nk’icyo kizakomeza.

Icyo gikorwa kitabiriwe n’imbaga y’abantu basaga 300. Umuyobozi w’Akarere ka Keur Massar yashimiye Abanyarwanda igikorwa cyiza bakoze cyo gufasha Akarere ke, anashimira buri muntu witabiriye umuganda ati "umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Senegal si uwa none ati Nyakubahwa Ambasaderi ndabashimira bikomeye kubera ubwitange bwanyu kandi nizeye ko umubano mwiza uduhuza uzakomeza kandi ko tuzanafatanya mu bindi byinshi."


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages