00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senegal: Abdoulaye Wade yakiriye neza gutsindwa kwe mu matora na Mack Sall

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 26 March 2012 saa 09:55
Yasuwe :

Uwo Abdoulaye Wade yakundaga kwita “umwigishwa we” kuva kuri ubu niwe uri kuyobora igihugu cya Senegal. Kuri iki Cyumweru, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Macky Sall ni we watorewe kuyobora Senegal ku bwiganze busesuye bw’amajwi ari kubarirwa hagati ya 65 na 70%. Nubwo ibyavuye mu matora bitaratangazwa kumugaragaro, Perezida wa Senegal ucyuye igihe Abdoulaye Wade yamaze kwemera ko yatsinzwe.
Nyuma y’amasaha atatu ibiro by’itora bifunze hose mu gihugu kuri iki cy’umweru, Abdoulaye Wade (…)

Uwo Abdoulaye Wade yakundaga kwita “umwigishwa we” kuva kuri ubu niwe uri kuyobora igihugu cya Senegal. Kuri iki Cyumweru, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Macky Sall ni we watorewe kuyobora Senegal ku bwiganze busesuye bw’amajwi ari kubarirwa hagati ya 65 na 70%. Nubwo ibyavuye mu matora bitaratangazwa kumugaragaro, Perezida wa Senegal ucyuye igihe Abdoulaye Wade yamaze kwemera ko yatsinzwe.

Nyuma y’amasaha atatu ibiro by’itora bifunze hose mu gihugu kuri iki cy’umweru, Abdoulaye Wade yahamagaye Macky Sall kuri telephone ye igendanwa amubwira ati: “Byose byamaze kumenyekana neza. Uri butsinde. Ndabigushimiye”. Icyo gihe bavugana, Karim Wade, umuhungu wa Abdoulaye Wade usanzwe afitanye ubucuti bwihariye na Macky Sall ni we wari wabanje guhamagara uyu watowe.

Hakurikijwe uko Abdoulaye Wade yabyitwayemo nyuma yo gutsindwa avugana n’uwamutsinze Macky Sall, benshi bari kubifata nk’ikimenyetso cy’uko Abdoulaye Wade ataza kwanga kuva ku butegetsi nk’uko bikunze kugenda mu bindi bihugu by’Afurika.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages