Mu rwego rwo gushakisha abahoze ku butegetsi bwari buyobowe na Abdoulaye Wade muri Senegal bakekwaho kunyereza ibya rubanda, uwari icyegera cya Perezida Wade ari muri gereza.
Alioune Aidara Sylla, yari umucuruzi ukomeye akaba yaranabaye umudepite w’Ishyaka rya rigendera ku mahame ya Demokarasi muri Senegal (PDS-Parti Democrate Sénégalais) mu gihe cy’ubutegetsi bwa Wade.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko yatawe muri yombi ku wa 31 Ukuboza 2012 ku kibuga cy’indege cy’i Dakar, afite sheki zifite agaciro ka miliyari 2,6 z’amafaranga y’amasefa (CFA) akaba yarafunzwe kuri uyu wa mbere, akekwaho imikoranire n’abanyereje umutungo wa Leta.
Mu rwego rwo gukurikirana abakekwaho kunyereza umutungo wa Leta, muri Sénégal hashyizweho urukiko rukurikirana abahoze bari mu butegetsi bwa Abdoulaye Wade.
Haranategurwa uko havanwaho ubudahangarwa bw’abadepite bagera kuri batatu bo mu ishyaka PDS barimo Ousmane Ngom wahoze ari Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO