00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senegal n’Afurika Yunze Ubumwe barangije umushinga wo kuburanisha Hissène Habré

Yanditswe na

Théogène Ishimwe

Kuya 24 August 2012 saa 02:10
Yasuwe :

Igihugu cya Senegal n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe), kuwa Gatatu tariki 22 Kanama batangaje ko barangije ibikorwa by’imyiteguro yo kuburanisha uwahoze ari Perezida wa Tchad uregwa gutegeka ko ibihumbi by’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe bicwa urubozo.
Ibi byemejwe nyuma y’ukwezi hatangajwe amasezerano y’agateganyo ku iburanishwa rya Habré.
Muri Nyakanga uyu mwaka, Urukiko Mpuzamahanga “Cour internationale de Justice”, rwategetse Senegal kuburanisha Hissène Habré cyangwa (…)

Igihugu cya Senegal n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe), kuwa Gatatu tariki 22 Kanama batangaje ko barangije ibikorwa by’imyiteguro yo kuburanisha uwahoze ari Perezida wa Tchad uregwa gutegeka ko ibihumbi by’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe bicwa urubozo.
Ibi byemejwe nyuma y’ukwezi hatangajwe amasezerano y’agateganyo ku iburanishwa rya Habré.

Muri Nyakanga uyu mwaka, Urukiko Mpuzamahanga “Cour internationale de Justice”, rwategetse Senegal kuburanisha Hissène Habré cyangwa kumwohereza muri Tchad aho yakoreye ibyaha.

Ibiro Ntaramakuru by’Amerika dukesha iyi nkuru, bivuga ko Minisitiri w’Ubutabera wa Senegal Aminata Toure yabwiye radiyo yigenga yo muri icyo gihugu yitwa RFM, ko igikorwa igikorwa cyatangajwe na Senegal ifatanyije na Afurika Yunze Ubumwe cyerekana intambwe igaragara mu kuburanisha Habré.

Hissène Habré yayoboye igihugu cya Tchad giherereye muri Afurika yo hagati, kuva muri 1982 kugeza mu 1990, nyuma yo guhirikwa ku butegetsi yahawe ubuhungiro muri Senegal.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages