00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sheikh Hassan Mohamud niwe Perezida mushya wa Somalia

Yanditswe na

Habimana James

Kuya 11 September 2012 saa 02:31
Yasuwe :

Kuri uyu Mbere tariki10 Nzeri, Inteko Nshingamategeko ya Somalia yatoye Perezida mushya ariwe Hassan Sheikh Mohamud aho yanikiye uwari Perezida w’inzubacyuho w’icyo gihugu Sheikh Sharif Sheikh Ahmed, nubwo byari byitezwe ko uwari Perezida ashobora gutsinda ayo matora.
Amakuru dukesha urubuga rwa BBC, avuga ko uyu mugabo wigishaga muri kaminuza, yatsinze ku majwi 190 mu gihe mugenzi we bahatanaga yabonye 79. Perezida mushya Hassan yanahise arahira kugira ngo ayobore icyo gihugu mu gihe (…)

Kuri uyu Mbere tariki10 Nzeri, Inteko Nshingamategeko ya Somalia yatoye Perezida mushya ariwe Hassan Sheikh Mohamud aho yanikiye uwari Perezida w’inzubacyuho w’icyo gihugu Sheikh Sharif Sheikh Ahmed, nubwo byari byitezwe ko uwari Perezida ashobora gutsinda ayo matora.

Amakuru dukesha urubuga rwa BBC, avuga ko uyu mugabo wigishaga muri kaminuza, yatsinze ku majwi 190 mu gihe mugenzi we bahatanaga yabonye 79. Perezida mushya Hassan yanahise arahira kugira ngo ayobore icyo gihugu mu gihe kingana n’imyaka ine.

Inzego z’umutekano muri iki gihugu, zivuga ko mu cyiciro kibanza nta n’umwe wari wagize bibiri bya gatatu by’amajwi yasabwaga kugira ngo umuntu yemererwe kuba Perezida wa Somalia.

Mary Harper, Umunyamakuru wa BBC uri mu murwa mukuru Mogadishu avuga ko nyuma yo gutsindwa aya matora, Sheikh Sharif Sheikh Ahmed wari Perezida yatangarije kuri Televiziyo y’igihugu ko yemeye ibyavuye mu matora ndetse anatangaza ko agiye gufatanya n’uwamutsinze kugira ngo bagarure umutekano muri icyo gihugu ndetse n’ubumwe.

Hassan Sheikh Mohamud, yarangije amashuri ya kaminuza mu mwaka w’1981 mu gihugu cye, nyuma aza gukomereza kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu gihugu cy’u Buhinde muri Kaminuza ya Bhopal.
Iki gikorwa cyo gutora Perezida, kicyo kibaye ku butaka bwa Somalia kuva mu mwaka w’1991 ubwo Perezida Siad Barre yavanwa ku butegetsi hagakurikiraho umutekano muke utaretse n’inzara yatumye abenshi bahungira mu gihugu cya Kenya.

Hejuru ku ifoto: Perezida Sheikh Hassan Mohamud


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages