00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Somaliya: Hashyizweho abagize Guverinoma nshya

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 5 November 2012 saa 11:05
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Somaliya, Abdi Farah Shirdon amaze guhyiraho abaminisitiri bagize Guverinoma nshya.
Ni bwo bwa mbere muri Somaliya hashyizweho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’umugore.
Gushyiraho Guverinoma nshya bije nyuma y’uko hakomeje gukorwa ibishoboka byose kugira ngo icyo gihugu gisubize ibintu mu buryo, igihugu kitigeze kigira ubuyobozi buhamye kuva mu 1991.
Yusuf Haji Adan Fauzia yagizwe Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Ni we (…)

Minisitiri w’Intebe wa Somaliya, Abdi Farah Shirdon amaze guhyiraho abaminisitiri bagize Guverinoma nshya.

Ni bwo bwa mbere muri Somaliya hashyizweho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’umugore.

Gushyiraho Guverinoma nshya bije nyuma y’uko hakomeje gukorwa ibishoboka byose kugira ngo icyo gihugu gisubize ibintu mu buryo, igihugu kitigeze kigira ubuyobozi buhamye kuva mu 1991.

Yusuf Haji Adan Fauzia yagizwe Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Ni we mugore wa mbere ukomeye mu rwego rwa politiki kuva Somaliya yabaho.

Africatime itangaza ko undi mugore, Maryan Qasin, yagizwe Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango, umwanya ukomeye cyane mu gihugu cyashegejwe n’intambara, inzara n’amapfa mu gihe cy’imyaka isaga 20 yose.

Abagize Guverinoma bagomba kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko mbere y’uko batangira imirimo yabo.

Guverinoma ya Somaliya kuva yabaho ni bwo igizwe n’abaminisitiri bake, kuko ari 1O gusa. Kuba ari bake abanyapolitiki n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ntibanyuzwe na byo kuko batekerezaga ko nibura Guverinoma yari kugirwa n’abaminisitiri18.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages