Amakuru aturuka mu gihugu cya Sudani, aravuga ko indege ya Kompanyi Kanya Airways yari itwaye abagenzi 56, yagize ikibazo cya tekinike, aho moteri yayo yafashwe n’umuriro ariko ku bw’amahirwe umupirote wari uyitwaye, ayihagarika vuba i Khartoum nta mugenzi ugize icyo aba.
Abagenzi 3 bari muri iyi ndege yerekezaga mu gihugu cya Misiri, batangarije Reuters ko nyuma y’iminota 20 bavuye i Nairobi, ari bwo yafashwe n’umuriro bityo bituma igwa igitaraganya.
Souhair Mohamed Hawala umwe mu bagenzi bari muri iyo ndege, yagize ati “Moteri y’indege yafashwe n’umuriro, ariko pirote wari udutwaye yagize vuba arayururutsa. Twese twari twatangiye gusenga ndetse n’abandi batangiye kurira kuko babonaga tugiye gupfa.”
N’ubwo ariko ngo nta wagize icyo aba, The New Vision dukesha iyi nkuru iravuga ko abagenzi benshi bagize ikibazo cy’amakarita yabo yo kubikurizaho amafaranga, kuko basanze adakora muri Sudan kubera ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye iki gihugu ibihano mu by’ukungu.
Ubuyobozi bwa Kenya Airways bwatangaje ko iyi ndege mbere nta kibazo yari ifite, ariko bagiye gukora uko bashoboye ku buryo mu masaha 24, aba bagenzi bari bukomeze urugendo berekeza mu Misiri.



















TANGA IGITEKEREZO