Sudani y’Amajyepfo yashatse kwishyura inzira yo kunyuzamo peteroli, ariko Sudani iranga, ahubwo ivuga ko ishaka kwigarurira amariba yose ya peteroli, mu mpaka zabaye ku itariki ya 24 Nyakanga 2012.
Umunyasudani y’Amajyepfo Pagan Amum ushinzwe ibiganiro by’amahoro, yabwiye itangazamakuru ko abatuye i Juba bari biteguye kuba bakwishyura Sudani baramutse bumvikanye igiciro. Pagan Amum yongeye ho ko bashaka kwishyura amadorali y’Amerika 9.10 kuri buri kagunguru kerekeza mu mahanga.
Ikinyamakuru platts.com kivuga ko mbere, Khartoum yo yasabaga amadorali 36 ku kagunguru, none ikigiciro cya 9.10 Sudan yihutiye kucyamagana. Sudani yongeye ho ko ahubwo ariyo ikwiriye gucunga umutekano wo ku mupaka, igacunga n’ubutaka bwose bugaragara ho ubwumvikane buke.
Mutrif Sidiq ushinze ibiganiro muri Sudani yaravuze ati “Ibyo ntibivuze ko ibiganiro birangiriye aho, ariko ni umwanya wo kureba ku masezerano ibihugu byagiranye mbere, arimo guhagarika intambara, kurekura uduce twagiye dufatwa, no guhagarika gutera inkunga inyeshyamba”.
Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’Umuryango w’Abibumbye byasabye Sudani zombi ko zaba zahagaritse amakimbirane bitarenze ukwezi kwa Kanama, kandi bakazakemura ikibazo cy’imipaka mbere y’ibindi byose.



















TANGA IGITEKEREZO