Mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC yashojwe ku itariki 30 Ugushyingo i Nairobi muri Kenya, ibihugu bya Sudani y’Amajyepfo na Somalia byasabwe gutegereza mu gihe icyemezo cyo kwakirwa mu muryango kikigwaho.
Sudani y’Amajyepfo yasabye kwinjira muri EAC nyuma y’igihe gito ibaye igihugu ikava kuri Sudani mu mwaka ushize, naho Somalia yo yabisabye muri Gashyantare 2012.
Muri Mata uyu mwaka, inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC i Bujumbura yanzuye ko isuzuma ry’ubusabe bw’ibi bihugu buzemezwa mu nama yabo yo mu Gushyingo 2012.
Iyi nama ikaba yari yasabye ko hakorwa igenzura rigamije kumenya niba Sudani y’Amajyepfo yari yujuje ibisabwa nk’uko amasezerano abiteganya.
Inkuru ya The New Times ivuga ko n’ubwo impamvu yo kutakirwa idasobanurwa neza. Bivugwa ko nka Sudani y’Epfo yaba izitirwa n’amakimbirane ifitanye na Sudani nk’uko byavuzwe na Minisitiri muri EAC ku ruhande rwa Kenya, Musa Sima.
Amasezerano agenga EAC yashyizeho amabwiriza agena iyinjizwa mu muryango. Muri yo harimo kwemera amahame mpuzamahanga y’imiyoborere myiza, demokarasi, kubahiriza amategeko, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ubutabera.
Kugira ngo igihugu cyemerwe mu muryango kigomba kugira uruhare mu gushimangira ubufatanye bw’ibihugu no gushyiraho ingamba zo kuzamura ubukungu bugamije amasoko.
Ku ruhande rwa Somalia Inama y’abakuru b’ibihugu yemeje ko inama y’Abaminisitiri ikomeza gukora igenzura, raporo ikazatangazwa mu nama ya 15 yabo.
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni akaba n’umuyobozi w’Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC, yashimangiye ko hakenewe gukoresha imbaraga zose zihari mu kwagura umuryango. Ati “ Mu bikorwa by’umuryango, dukeneye buri gihe gusuzuma ibintu bifatika by’ingenzi nk’ubutaka, amabuye y’agaciro, amazi ndetse n’abantu bo shingiro ry’ubukungu bwa Afurika, kuko Ubushinwa n’Ubuhinde bimaze gutera imbere mu bukungu kubera umubare munini w’abantu.”
Iyi nama yaraye ishojwe yashimye intambwe akarere k’ibiyaga bigari kateye mu kugarura amahoro n’ituze muri Congo Kinshasa, inashimira u Rwanda umwanya ruherutse kugira mu Kanama ka Loni Gashinzwe Umutekano, irusaba gukoresha amahirwe rwabonye mu kuzamura by’umwihariko inyungu za Afurika n’iz’Akarere k’Uburasirazuba bwa Afurika muri rusange.



















TANGA IGITEKEREZO