Sudani ishingiye ku byemezo by’Akanama Gashinzwe amahoro ku Isi kayiteganyirizaga ibihano, ubu noneho yiyemeje kwisubiraho, ikareka kurwana na Sudani y’Amajyepfo.
"Nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga yabitangaje kuri uyu wa 3 Gicurasi 2012, Sudani yubahirije ibyo yasabwe n’Akanama Gashinzwe amahoro ku Isi kayitegetse ku itariki 2 Gicurasi.
Ibiro ntara makuru by’abongereza( AFP ) bivuga ko ,Minisiteri imaze kumva ayo mabwiriza yagambiriye byihuse guhita ahagarika intambara yari imazemo igihe irwana na Sudani y’Amajyefpo, kandi ikabikora ikurikije igihe ntarengwa yagenewe n’aka kanama. Sudani yahawe igihe kitarenga amasaha 48 uhereye ku wa gatatu kugera ku wa gatanu saa cyenda zuzuye ku isaha ngenga masaha, bitaba ibyo ibihano bikayijyaho.
Amabwiriza akaba yari yatanzwe nyuma yaho Sudani yari yarezwe kwiyuhiza amariba ya peterori ya Sudani y’Amajyepfo, ikarenga n’imbibi ikica n’abantu.
Minisitiri nawe atanga iri tangazo ryo kwemera imishyikirano, nawe yatunze agatoki Sudani y’Efpo ayirega ko nayo yigaruriye agace kagize umupaka hagati ya Darfour, na Bar el-Ghazal y’Uburengerazuba .
Kugeza ubu Sudani y’Amajyefpo niyo bivugwa ko ikomeje kwigarurira ahantu hatandukanye ibyo rero bigafatwa nk’ubushotoranyi .
"Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Sudani yizeye ko na Sudani y’Amajyefpo iva mu birindiro byayo igahagarika intambara, kuko bitabaye ibyo Sudani ishobora kwirwanaho hakoreshejwe ingufu za gisirikare .



















TANGA IGITEKEREZO