00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Swaziland: Abambara utujipo tugufi bagiye guhagurukirwa

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 25 December 2012 saa 10:35
Yasuwe :

Mu gihe hari hamenyerwe ko buri mwaka muri Swaziland abagore amagana babyinira umwami bambaye ubusa, ubu noneho Polisi y’icyo gihugu ivuga ko igiye gushyira mu bikorwa itegeko ryashyizweho mu gihe cy’ubukolini ribuza abagore kwambara utujipo tugufi (mini- jupe).
Amakuru dukesha “Le Monde”, avuga ko ibyo byatangajwe ku wa mbere tariki ya 24 Ukuboza 2012 na Wendy Hleta, Umuvugizi wa Polisi, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru “The Independant Online News”, asobanura ko iryo tegeko ribuza (…)

Mu gihe hari hamenyerwe ko buri mwaka muri Swaziland abagore amagana babyinira umwami bambaye ubusa, ubu noneho Polisi y’icyo gihugu ivuga ko igiye gushyira mu bikorwa itegeko ryashyizweho mu gihe cy’ubukolini ribuza abagore kwambara utujipo tugufi (mini- jupe).

Amakuru dukesha “Le Monde”, avuga ko ibyo byatangajwe ku wa mbere tariki ya 24 Ukuboza 2012 na Wendy Hleta, Umuvugizi wa Polisi, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru “The Independant Online News”, asobanura ko iryo tegeko ribuza kwambara utikwije ryashizweho n’abakoloni mu 1889. Wendy Hleta avuga ko utazakuriza iryo tegeko azahanishwa igifungo cy’amezi atandatu.

Si amajipo magufi yaciwe muri icyo gihugu, ahubwo ntibemerewe no kwambara amapantalo abahambiriye yerekana imiterere y’umubiri y’uwayambaye.

Wendy Hleta avuga ko abagore bambara iyo myenda ari bo ba nyirabayazana y’ihohoterwa bakorerwa, ati “Abagabo kimwe n’abagore bagira irari ryo kwambura abantu imyambaro bakoresheje ijisho. Byoroha cyane iyo bambaye imyenda ibahambiriye.”

Buri mwaka abakobwa b'amasugi bakora umwiyereko imbere y'umwami wa Swaziland

Icyemezo cyafashwe ntikireba abakobwa b’amasugi babyinira umwami Mswati III buri mwaka, iyo ashaka gutoranya uwo ashaka kurongora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages