Leta ya Tanzania, iratangaza ko mu gihe ibikorwa byo gusiramura abakobwa bikomeje kwiyongera kubikumira bitayoroheye.
Muri Nzeri umwaka wa 2012 imibare iva muri iki gihugu yerekana ko abakobwa bari hagati y’imyaka 10 na 16 bagera ku bihumbi bitanu basiramuwe mu gace kitwa Mara.
Ummy Mwalimu uyobora ikigo gishinzwe iterambere ry’umuryango n’uburenganzira bw’umwana muri Tanzania, yatangaje ko imbaraga Leta yakoresheje yamagana ibi bikorwa ntacyo zatanze, kuko usanga aba babikora akenshi biri mu mico yabo ya gakondo ndetse n’imyemere babamo.
Mwalimu ati “Leta ntiyahagirika ibi bikorwa ngo kubera ko yakoresheje amategeko, icyo igomba gushyiramo ingufu ni ugukangurira aba bakibikora kubireka tubereka ibibi byabyo.”
Urubuga Equality Now.org ruravuga ko akenshi gukumira ibi bikorwa byo gusiramura abakobwa usanga bitoroshye, kuko bikorwa amasaha y’ijoro.



















TANGA IGITEKEREZO