00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzaniya: 24 basize ubuzima mu mpanuka y’ubwato

Yanditswe na

Habimana James

Kuya 19 July 2012 saa 11:41
Yasuwe :

Abantu 24 bitabye imana mu gihugu cya Tanzaniya kuri uyu Gatatu tariki 18 Nyakanga, nyuma y’aho ubwato bwari butwaye abagenzi bagera kuri 280 burohamye hafi y’ikirwa cya Zanzibar.
Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Zanzibar Hamad Masoud Hamad, yatangarije BBC ko babiri mu bitabye Imana bakomokaga ku mugabane w’u Burayi. Kugeza ubu inzego z’ubutabazi muri icyo gihugu zimaze kurohora abagenzi 145 ariko hari benshi batarabonerwa irengero, bivuze ko umubare w’abapfuye ushobora (…)

Abantu 24 bitabye imana mu gihugu cya Tanzaniya kuri uyu Gatatu tariki 18 Nyakanga, nyuma y’aho ubwato bwari butwaye abagenzi bagera kuri 280 burohamye hafi y’ikirwa cya Zanzibar.

Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Zanzibar Hamad Masoud Hamad, yatangarije BBC ko babiri mu bitabye Imana bakomokaga ku mugabane w’u Burayi. Kugeza ubu inzego z’ubutabazi muri icyo gihugu zimaze kurohora abagenzi 145 ariko hari benshi batarabonerwa irengero, bivuze ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.

Abashinzwe ingendo z’amazi muri iki kirwa batangaza ko iyi mpanuka yatewe n’umuhengeri mwinshi wari mu Nyanja.

Umunyamakuru wa BBC Aboubakar Famau uherereye i Dar es Salaam, avuga ko ubu bwato bwitwa MV Skagit, bwahagurutse mu Mujyi wa Dar-es Salaam saa sita z’Amanywa bwerekeza ku kirwa cya Zanzibar, butwaye abagenzi barimo abana 31.

Mu Gushyingo 2011, muri Zanzibari abantu bagera kuri 200 bitabye Imana mu mpanuka y’ubwato bwari butwaye abantu 800.

Iyi nzira yo mu mazi iva muri Tanzaniya yerekeza Zanzibar ikunze gukoreshwa n’abantu batandukanye, barimo ba mukerarugendo baturutse ku mugabane w’u Burayi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages