00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzaniya: Abaganga bigaragambya basabwe gusubira mu kazi cyangwa bakirukanwa

Yanditswe na

Habimana James

Kuya 3 July 2012 saa 11:44
Yasuwe :

Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzaniya yasabye abaganga bakora imyigaragambyo muri iki gihugu kuyihagarika bidatinze, bitaba ibyo bakaba bashobora gutakaza akazi kabo.Ikinyamakuru The citizen cyo muri Tanzaniya, kivuga ko Perezida Kikwete yavuze ko abarwayi muri icyo gihugu bakomeje kuhaburira bitewe n’abaganga batitabira akazi.
Ibi Perezida Kikwete yabivuze mw’ijambo agenera abaturage b’iki gihugu buri kwezi, aho yavuze ko abaganga bagomba kwibagirwa ibyo bari gusaba byo guhabwa miliyoni (…)

Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzaniya yasabye abaganga bakora imyigaragambyo muri iki gihugu kuyihagarika bidatinze, bitaba ibyo bakaba bashobora gutakaza akazi kabo.Ikinyamakuru The citizen cyo muri Tanzaniya, kivuga ko Perezida Kikwete yavuze ko abarwayi muri icyo gihugu bakomeje kuhaburira bitewe n’abaganga batitabira akazi.

Ibi Perezida Kikwete yabivuze mw’ijambo agenera abaturage b’iki gihugu buri kwezi, aho yavuze ko abaganga bagomba kwibagirwa ibyo bari gusaba byo guhabwa miliyoni icyenda bagenerwaga mbere aho kuba ehatu n’igice bahabwa ubu.

Yabasabye kudakomeza gutsimbarara ku mafaranga basaba, kuko badashobora kuyabona bitewe n’ataboneka, ababwira ko byaba byiza beguye mu mahoro bakajya gushaka ahandi bafite ubushobozi bwo kubahemba neza, aho gukomeza guteza ibibazo mu gihugu.

Perezida Kikwete yavuze kandi ko aba bakozi nibaramuka batakaje ako kazi nta handi bazongera kukabona kuko bazahita bamburwa ubudahangarwa.

Yongeyeho ko bakomeje imyigaragambya, bashobora no kwamburwa impamyabushozi zabo kuko n’ubundi abasoza amashuri bari basanzwe barekana ko batabona akazi hirya no hino mu bitaro.

Abo baganga babwiwe ko leta yagerageje gukora uko ishoboye kugira ngo ibibazo byabo bikemuke, birimo nko kubaha amafaranga yo guhamagara mukazi ,ibijyanye n’impanuka ku kazi, ndetse no kubagenera amacumbi mu gihe bari mu kazi , kandi ko bitabiriye indi myigaragambyo mu gihe leta yari ikiri mu mishyikirano .

Abanyapolitiki n’abatavuga rumwe na leta ya Tanzaniya, bavuga ko leta y’iki gihugu idakoresha ingufu kugirango ikemure ibibazo by’abaganga, ndetse n’ibabazo abaganga bavuga ko bikiri byinshi mu bitaro bitandukanye muri iki gihugu.

Minisitiri W’intebe wa Tanzaniya Mizengo Pinda, yari aherutse gutangariza ikinyamakuru wananchi mu Cyumweru gishize ko leta igiye kwimurira abantu barembye cyane mu bitaro bya gisirikare, ndetse ko bagiye kwitabaza abari abakozi bayo kugaruka ku kazi kugirango iki kibazo gikemuke .

Irenei Kiria ukorera umuryango utegamiye kuri leta, avuga ko ibyo leta ivuga ko igerageza kugenera abaganga ibyo bashaka atari byo, kuko usanga ntacyo ikora kigaragara .

Yavuze ko leta irimo kumvisha abaturage ko aba baganga bigaragambya kubera gukunda inyungu zabo, nyamara bigaragambya bashaka ko leta ivugurura uburyo ibitaro byifashe nabi mu buryo bw’ibikoresho. Yongeyeho ko abo baganga bifuza ko leta yongera ibikoresho bigezweho mu bitaro ndetse igatanga imiti ihagije .

Dr Helen Kijo-Bisimba uhagarariye ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu cyitwa The Legal and Human Rights Center (LHRC), avuga ko usanga aho kugira ngo leta ihure n’abo baganga ahubwo ikoresha ingufu kugirango ibacubye.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu gihe Dr Ulimboka yakubitwaga
agakomeretswa n’abantu batazwi hakaza gufatwa icyemezo cyo kuvurirwa mu mahanga,bigaragaza ko ibitaro bya Tanzaniya bigifite ubushobozi buke ndetse n’ibikoresho bidahagije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages