00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzaniya muri gahunda yo gukwirakwiza ururimi rw’Igiswahili

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 8 November 2012 saa 02:47
Yasuwe :

Minisitiri ushinzwe itumanaho, umuco na siporo muri Tanzaniya Amos Makalla, aratangazako Leta igiye gufungura ibiro byayo mu gihugu cya Etiyopiya mu rwego rwo kwigisha ururimi rw’igiswahili mu mashuri yo muri iki gihugu.
Amakuru dukesha Daily Nation avuga ko Leta ya Tanzaniya itangaza ko igiye gusaba Ambasade zayo gushyiraho ahantu hihariye higishirizwa Igiswahili, ku buryo ibyo bihugu na byo byazagira amahirwe yo kwigisha uru rurimi.
Ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi na byo ngo byamaze (…)

Minisitiri ushinzwe itumanaho, umuco na siporo muri Tanzaniya Amos Makalla, aratangazako Leta igiye gufungura ibiro byayo mu gihugu cya Etiyopiya mu rwego rwo kwigisha ururimi rw’igiswahili mu mashuri yo muri iki gihugu.

Amakuru dukesha Daily Nation avuga ko Leta ya Tanzaniya itangaza ko igiye gusaba Ambasade zayo gushyiraho ahantu hihariye higishirizwa Igiswahili, ku buryo ibyo bihugu na byo byazagira amahirwe yo kwigisha uru rurimi.

Ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi na byo ngo byamaze kugeza icyifuzo ku bunyamabanga bukuru bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kugira ngo uru rurimi rube rwakoreshwa ku rwego rw’igihugu, ariko ngo bigomba gutegereza ko ibihugu bya Uganda, Kenya na Tanzaniya bibanza kwemeza iki cyifuzo.

Ururimi rw’Igiswahili ruri mu ndimi zikoreshwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, n’Umuryango w’Abibumbye kandi ugasanga ari ururimi rukoreshwa cyane n’abantu bakora ubucuruzi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages