Adel Khadri, umusore w’imyaka ibarirwa muri 20 wo muri Tuniziya wacuruzaga itabi, yitwikiye ku karubanda mu murwa mukuru Tunis kuri uyu wa 12 Werurwe 2013; mu gihe kuri uyu munsi hatangazwaga abagize guverinoma.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP ), ngo abanyuraga hafi y’ahabereye iki gikorwa babonye uyu musore afashwe n’umuriro uruhu rutangira gukongoka, aza gutabarwa na polisi n’abazimya umuriro.
Umwe mu batangabuhamya bari aho yavuze ko mbere y’uko uyu musore yitwika mu ijwi rirenga yagize ati « Reba urubyiruko rucuruza itabi, reba ubushomeri barimo, Imana ni yo nkuru».
Umuvugizi w’umuryango wo muri Tuniziya ushinzwe kurengera abasivile Mongi Khadhi, yatangaje ko uyu musore witwa Adel Khadri ngo ubuzima bwe burimo kwitabwaho; nubwo ngo akomeje kubabazwa n’ubushye yagize.
Abandi batangabuhamya bavuga ko uyu musore basanzwe bamuzi atuye mu gace gaturiye umurwa mukuru w’iki gihugu, gusa ngo ni umwe mu bacuruzi babujijwe na polisi yo muri icyo gihugu gukora ubucuruzi bubatunze mu buzima bwa buri munsi.
Uyu musore yitwitse nyuma y’imyaka ibiri y’impinduramatwara yo muri Mutarama 2011 muri Tuniziya yavanyeho uwari umukuru w’igihugu, na yo ikaba yarakurikiye ko uwitwa Mohamed Bouazizi yari yitwikiye ku karubanda mu Kuboza 2010.



















TANGA IGITEKEREZO