Mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Francois Bozize wa Central Africa bukomeje kugarizwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Seleka, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba zaramaze gucyura abazihagarariye muri icyo gihugu, u Bufaransa bwohereje ingabo zigera ku 150 mu gikorwa cy’ubutabazi.
Inkuru dukesha Le Figaro ivuga ko aba basirikare boherejwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukuboza, nk’uko Minisiteri y’Ingabo mu Bufaransa yabitangarije RFI.
Iyi Minisiteri kandi itangaza ko ubu ari bumwe mu buryo bwo kurwana ku Bafaransa bari muri icyo gihugu ndetse n’Abanyaburayi muri rusange. I Bangui ku kibuga cy’indege hari hasanzwe habarizwa ingabo z’Abafaransa zigera kuri 250 zishinzwe kubungabunga umutekano.
Inyeshyamba za Seleka zishinja Leta kuba itarubahirije amasezerano bagiranye mu mwaka wa 2007, bakavuga ko bagomba kuvanaho ubutegetsi bwa Perezida Bozize.



















TANGA IGITEKEREZO