Umuyobozi uhagarariye ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta yita ku bana bafite ibibazo mu Burundi, arasaba ko u Burundi bwafatira urugero ku Rwanda ku bijyanye no kuboneza urubyaro.
Rwamo Athanase yasabye imiryango nterankunga yita ku iterambere ry’umwana n’uburenganzira bwe ko nta muryango ukwiye kurenza abana bane.
Avuga ibi afatiye ku Rwanda, akemeza ko bizafasha imiryango kubona ubushobozi bwo gushyira abana mu mashuri no kubavuza.
Yasabye ko nta mpamvu yo gutinda gufata icyemezo kuko abaturage b’u Burundi bazaba bageze kuri miliyoni 15 mu myaka 20 iri imbere, mu gihe ibarura ryo muri 2008 ryerekanye ko bageze kuri miliyoni 8,6 batuye ku buso bwa kilometer kare ibihumbi 27.
Rwamo yatangarije Afriquinfos ko igihugu cye gifite ibibazo by’amasambu, abantu benshi bakaba badafite aho batura kandi bamwe muri bo ntibafite icyo kubicira isari.



















TANGA IGITEKEREZO