Banki Nyafurika Itsura amajyambere yahaye Igihugu cy’u Burundi inkunga ingana na miliyoni 18 z’amadorali y’Amerika yo gushyigikira ingengo y’imari ya 2012-2013 kuko yabaye nkeya.
Iyi nkunga ije gufasha igihugu cy’u Burundi kugirango kigere ku ntego cyihaye yo ku rwanya ubukene, gushyigikira abikorera, no guhanga imirimo mishya kugirango abaturage biteze imbere.
Amakuru dukesha afdb.org abuga ko iki Gihugu gishaka kubigeraho binyuze mu ngengo y’imari ya 2012-2013, nyamara amafaranga yabaye make ku bw’amikoro make ndetse byatumye Leta iterana irayigabanya.
Kuri ibyo hiyongera ho icyerekezo 2025 u Burundi bwihaye, yo guteza imbere abaturage cyane bahereye ku rubyiruko.
U Burundi buhawe izi miliyoni 18 z’amadorali y’Amerika, kuko Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) isanzwe igena inkunga ku bihugu bitifashije.
Igihugu cy’u Burundi kibarirwa mu bihugu bya mbere bikennye muri Afurika, kiri ku mwanya wa 185 mu bihugu 187 bikennye ku Isi nkuko byagaragaye mu mwaka wa 2011. Abarundi bagera kuri 67% baba mu nsi y’umurongo w’ubukene, bityo iyi nkunga ije ikenewe.
Aya mafaranga najya mu ngengo y’imari itari ihagije, bizafasha abaturage kwiteza imbere, imisoro yinjira muri Leta iziyongera, ndetse n’abaturage bazagira imibere ho myiza.



















TANGA IGITEKEREZO