00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi bwasabye kwinjira mu muryango wa Commonwealth

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 5 October 2012 saa 02:06
Yasuwe :

U Burundi bwasabye kwinjizwa mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, umuryango ugizwe ahanini n’ibihugu byahoze bikolonizwa n’Abongereza.
Nk’uko tubikesha BBC, igihugu cy’u Burundi cyakiriwe cyazaba ari icya kabiri mu biherereye mu karere k’Ibiyaga Bigari, ubusanzwe byakoreshaga ururimi rw’Igifaransa, gisabye kwinjira muri uyu muryango.
U Rwanda rwinjiye muri Commonwealth nk’igihugu cya 54 mu mwaka wa 2009.
U Burundi bushyize ahagaragara icyifuzo cyabwo mu gihe (…)

U Burundi bwasabye kwinjizwa mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, umuryango ugizwe ahanini n’ibihugu byahoze bikolonizwa n’Abongereza.

Nk’uko tubikesha BBC, igihugu cy’u Burundi cyakiriwe cyazaba ari icya kabiri mu biherereye mu karere k’Ibiyaga Bigari, ubusanzwe byakoreshaga ururimi rw’Igifaransa, gisabye kwinjira muri uyu muryango.

U Rwanda rwinjiye muri Commonwealth nk’igihugu cya 54 mu mwaka wa 2009.

U Burundi bushyize ahagaragara icyifuzo cyabwo mu gihe hateganijwe inama ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa i Kinshasa muri RDC kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 14 Ukwakira uyu mwaka.

Kuri uyu wa mbere, Ali Bongo, Perezida wa Gabon nka kimwe mu bihugu biri mu muryango w’ibihugu bikoresha igifaransa muri Afurika yatangaje ko yifuza gutangiza imikoresherezwe y’Icyongereza mu gihugu cye afatiye urugero ku Rwanda.

Igihugu cya Gabon kirashaka ko ururimi rw’Icyongereza na rwo ruba urukoreshwa mu gihugu ku rwego rumwe n’Igifaransa.

Biteganijwe ko kuri uyu wa gatanu Perezida Ali Bongo yakirwa mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages