Mu isozwa ry’inama y’iminsi ibiri yaberaga i Génève mu Busuwisi, ihuje abaterankunga b’u Burundi hagamijwe gukusanya inkunga yo kuzahura ubukungu bw’iki gihugu, bwemerewe miliyari 2,6 z’Amadolari, arenze ayo bwifuzaga.
Intumwa ziyobowe na Visi Perezida w’u Burundi, Gervais Rufyikiri n’Abaminisitiri 14, batashye bishimiye igikorwa gikomeye bakoze, banavuga ko bahavuye babonye isura y’igihugu ihindutse.
BBC yatangaje ko muri iyo nama, Abarundi bahavuye bijejwe inkunga ikubye kabiri iyo bari baje kwaka.
Mu gihe Leta y’u Burundi yasaba inkunga ingana na miliyari 1.1 y’amadolari, yahawe miliyari 2,6 arenga inshuro ebyiri z’ayo bwasabaga.
Muri gahunda y’imyaka ine u Burundi bwagaragazaga, bwavugaga ko hakenewe arenga miliyari ebyiri ngo zibashe gushyirwa mu bikorwa, bukaniyemeza kwishakamo akabakaba miliyari imwe, hategerejwe indi imwe mu baterankunga.
Imiryango idaharanira inyungu y’Abarundi na yo yari yitabiriye iyo nama.
N’ubwo bishimiye inkunga, ntibifuza ko yaca mu ngengo y’imari ya Leta, kuko igenzura ryayo ryagorana.
Ku bwabo bifuza ko yaca mu mishinga y’amajyambere kuko ngo ari bwo agera ku baturage atanyerejwe.
Abategetsi b’u Burundi batangaje ko n’ubwo igihugu cyabo kigifite ibibazo by’umutekano muke, nibabasha gutsinda ubukene ibindi byose bizirangiza.



















TANGA IGITEKEREZO