00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi: Ingengo y’imari yaragabanijwe

Yanditswe na

Ntirenganya Jotham

Kuya 28 June 2012 saa 05:11
Yasuwe :

Igihugu cy’u Burundi cyagabanije umubare w’amafaranga yari ateganijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari ya 2012, nyuma yo kubona ko nta nkunga zihagije ziva mu mahanga, kandi ifaranga ry’igihugu rikomeza guta agaciro uko bukeye n’uko bwije, nk’uko byatangajwe kuri itariki ya 26 Kamena 2012.
Mu magambo ya Minisitiri w’Imari Tabu Abdallah Manirakiza yagize ati:” Twari twizeye ko ubukungu bugomba gusubira inyuma ho 4,2% uyu mwaka, ariko bwasubiye inyuma ho 4.8%.”
Yongeraho ati: “Ifaranga (…)

Yongeraho ati: “Ifaranga ryataye agaciro kurugero rwa 19% kandi twateganyaga 8,4%. Bityo rero ingengo y’imari y’umwaka wa 2012 yari yateganijwe yanganaga na tiliyoni 1,2 ariko ubu dukuyeho 1,1”.

Ikindi kandi nk’uko tubikesha urubuga businesslive.co.za, ni uko Leta yabaye ihagaritse amahooro by’agateganyo ku mavuta, no kubiribwa byinjira mu gihugu, kugirango borohereze abacuruzi.

Manirakiza yasabye abandi ba Minisitiri kugabanya umubare w’amafaranga bari basanzwe bakoresha, kandi avuga ko yifuza kuzamura imisoro ku nzoga n’itabi, kandi amasosiyete y’itumanaho akajya atanga imisoro iruta iyari isanzwe kugirango bazibe icyuho ku mutungo igihugu cyinjiza.G usa ariko uyu Minisitiri ntiyagaragaje uko imisoro izaba ingana cyangwa se ngo avuge igihe ibi bizatangirira. Twibuke ko idorali ry’Amerika kuri ubu rivunja Amarundi 1.431.8.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages