Abagenerwabikorwa b’umuryango w’abagore b’abakirisitu ukorera mu Rwanda (Young Women’s Christian Association (YWCA) of Rwanda), ku bufatanye na Church World Service (CWS) n’umushinga Giving Hope baturutse mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba nka Kenya, Uganda, u Burundi,Tanzania n’ u Rwanda; ku wa 17 Ukuboza 2012 basuye bimwe mu bikorwa bya bagenzi babo.
Muri uru ruzinduko rwabaye nyuma yo gutambagira ibindi bihugu byo muri aka karere, benshi batangajwe n’uburyo bamwe mu bana b’imfubyi zirera bahanga udushya biteza imbere mu bushobozi buke.
Hari nyuma yo kwerekwa ibikorwa by’abo mu murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi bageze ku ntera ishimishije mu guhinga ibihingwa bakanabibyaza ibindi bifite inyunganizi ikomeye ku buzima.
Abaha ibisobanuro ku mikorere ya Icyizere, Rukundo Hassan uyoboye itsinda Icyize ryo muri uyu murenge wa Rugarika, yerekanye aho umushinga wabo ’Giving Hope’ wabakuye ukabaremera icyizere cy’ejo hazaza kugeza ubu bakaba bakomeje kubishimirwa.
Ibyo bakora ni uguhinga ibijumba bakaba bari kwagura isoko babikoramo ibisuguti ( Biscuit) n’amandazi.
Rukundo yagize ati “ twahuguriwe gukora imishinga none ubu twiyemeje kuyibyaza inyungu no gukoresha inguzanyo ngo twiteze imbere akaba ari na byo bituma twarahugutse tukishakira ikizatuma tureberwaho kandi kikagirira n’abazadukomokaho akamaro.”
Umuhuzabikorwa wa Giving Hope muri Afurika y’uburasirazuba Fulu Caroline , avuga ko ku byo bagenda babona mu bice bitandukanye basanga hari imyumvire ihinduka bagashimishwa no kuvana ubunebwe mu rubyiruko babereka ko hari icyizere, babakangurira kugana ibigo by’imari n’amabanki.
Ibi kandi byashimangiwe n’umunyamabanga mukuru wa YWCA mu Rwanda Uzamukunda Putienne, wavuze ko iyi gahunda ya Giving Hope yafashije abana ibihumbi 16 b’imfubyi n’abari babayeho mu buzima bubi; kuri ubu bakaba babayeho mu buzima bwiza nyuma yo guca mu bibazo bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO