Abakozi bo mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, bahawe igihe cy’ukwezi kumwe ngo babe bamaze kwandika amabaruwa asaba akazi bundi bushya. Ibi babisabwe na Minisitiri w’ubuzima Dr Binagwaho Agnes mu nama yagiranye n’ubuyobozi bw’ibi bitaro kuri uyu wa Gatatu.
Ibi kandi Minisitri yabibasabye nyuma y’aho ibi bitaro byari bimaze umwaka biyoborwa n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), mu rwego rwo gufasha ibi bitaro gukomeza gutanga serivisI zinoze.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho, yasobanuye ko impamvu basabye abakozi b’ibi bitaro kongera kwandika basa akazi ari uko kuri ubu batakiri abakozi b’Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal, ahubwo ko ari abakozi ba RBC.
Amakuru atangazwa na The New times avuga ko nyuma y’iri tangazo abakozi b’ibitaro batangiye kugira impungenge z’uko bamwe bazatakaza akazi kabo kagahabwa abandi, ariko Dr Binagwaho abizeza ko abazahabwa akazi ari abasanzwe ari abakozi b’ibitaro, avuga ko imyanya yabo itazajya ku masoko.
Naho ku mpungenge z’uko abakozi bamwe bazabura imyanya Asiimwe Arthur Umuyobozi w’Ikigo cy’Isakazamakuru ku buzima (RHCC) yavuze ko ibitaro bifite ubushobozi bwo guhemba abakozi bose, ahubwo ko ikigenderewe ari uguhindura amasezerano y’akazi (contract) bikazatuma ibi bitaro birushaho gukora neza ndetse bigatanga serivisei zinoze ku babigana.
Ibitaro byitiriwe umwami Faisal bifite abakozi barenga 600, abo bakozi bakaba bahawe igihe kingana n’ukwezi cyo kuba bamaze kwandika amabaruwa asaba akazi muri ibyo bitaro.



















TANGA IGITEKEREZO