00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe mu bakozi ba KBS bahagaritse akazi

Yanditswe na

Izuba Rirashe

Kuya 1 November 2012 saa 01:25
Yasuwe :

Bamwe mu bakozi bakorera ikigo gikora umurimo wo gutwara abagenzi kizwi ku izana rya KBS (Kigali Bus Service); baratangaza ko barambiwe gukora badahembwa, ndetse bamwe muri bo bahagaritse akazi.
Nk’uko Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabitangaje, umwe mu bashoferi w’imodoka za KBS witwa Nyirigira Robert avuga ko we n’abandi bagera muri 25 bahagaritse akazi kuko bakoraga ntibahembwe.
Nyirigira avuga ko bamaze amezi agera kuri abiri n’ukwa gatatu nako kukaba kwinjiyemo badahembwa kandi (…)

Bamwe mu bakozi bakorera ikigo gikora umurimo wo gutwara abagenzi kizwi ku izana rya KBS (Kigali Bus Service); baratangaza ko barambiwe gukora badahembwa, ndetse bamwe muri bo bahagaritse akazi.

Nk’uko Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabitangaje, umwe mu bashoferi w’imodoka za KBS witwa Nyirigira Robert avuga ko we n’abandi bagera muri 25 bahagaritse akazi kuko bakoraga ntibahembwe.

Nyirigira avuga ko bamaze amezi agera kuri abiri n’ukwa gatatu nako kukaba kwinjiyemo badahembwa kandi bakora.
Akomeza avuga ko batanabona impamvu yo badahembwa, ngo banabwirwe ko bazahembwa vuba. Byongeye kandi iyo hagize ubaza aho bigeze kugira ngo ahembwe ahita yirukanwa.

Abo bashoferi batangaza koo bahisemo guhagarika akazi, bakazongera gukora bahembwe.

Julius Muchoki ushinzwe umutungo yatangaje ko hari igihe ikigo kigira amafaranga make bitewe n’ibihe; akagaragaza ko mu bihe by’izuba amafaranga akunze kuboneka kubera ko abagenzi baba ari benshi; ariko ngo mu bihe by’imvura amafaranga arabura kuko nta bagenzi benshi baba bakora ingendo zo hirya no hino.

Muchoki akomeza avuga ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo bahembwe, kandi banashaka ingamba zihamye kugira ngo iki kibazo kitazongera kubabaho n’ikindi gihe.

Abakozi ba KBS bo ntibemera ko biterwa n’amafaranga yabaye make; Nsabimana Desiré, utwara imodoka ya KBS yo mu bwoko bwa coaster; avuga ko babona ko KBS kutabahemba atari ukubura amafaranga; ahubwo ngo KBS ireba inyungu zayo gusa ikirengagiza ko abakozi nabo baba baraje gushaka imibereho; cyane ko baba bagomba kwishyura amazu y’abandi babamo; guhahira ingo zabo n’ibindi.

Iyamuremye Jean Bosco utwara imodoka ya KBS yo mu bwoko bwa coaster; akaba bahagaritse akazi avuga ko KBS itabura amafaranga yo guhemba abakozi; mu gihe ahubwo biba bigaragara ko ikomeje imishinga yayo, nko kugura imidoka nshya, kubaka za Gare nk’ubu yujuje iya Rubavu n’ibindi. Ati “kuri njye ni ukutita ku bakozi kandi baba bakoze.”

Ushinzwe umutungo muri KBS, Julius Muchoki, akomeza agaragaza ko kuba abakozi badahembwa kandi bakora nawe bitamushimisha, ati “ndasaba abakozi ko bakwihangana mu gihe cya vuba ibibazo bizarangira bajye bahemberwa igihe.”

Ubwo ikinyamakuru Izuba Rirashe cyandikaga inkuru, mu modoka 15 za KBS zikorera Kabeza hakoragamo 5.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages