00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiga ubuvuzi bw’amatungo bafite ikibazo cyo kubura yo amatungo yo kwigiraho

Yanditswe na

Tuyishimire Constantin

Kuya 14 September 2012 saa 12:11
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatatu i Kigali hateraniye inama ihuje abayobozi b’ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye azakorerwamo ibizamini ngiro bya Leta, mu mbogamizi abayobozi b’ibigo bagaragaje harimo kubura ibikoresho byo kwigiraho, nk’aho abiga ubuvuzi bw’amatungo babura ayo kwigiraho.
Iyi nama yiga ku myiteguro y’ibizamini, dore ko ibyo bizamini bitegurwa n’ibigo abana baba bigamo.
Kuba ibizamini bya Leta by’amasomo y’ubumenyi (…)

Kuri uyu wa Gatatu i Kigali hateraniye inama ihuje abayobozi b’ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye azakorerwamo ibizamini ngiro bya Leta, mu mbogamizi abayobozi b’ibigo bagaragaje harimo kubura ibikoresho byo kwigiraho, nk’aho abiga ubuvuzi bw’amatungo babura ayo kwigiraho.

Iyi nama yiga ku myiteguro y’ibizamini, dore ko ibyo bizamini bitegurwa n’ibigo abana baba bigamo.

Kuba ibizamini bya Leta by’amasomo y’ubumenyi ngiro atangwa mu mashuri yisumbuye, bizakurikiranwa ahanini n’ibigo byigisha ayo masomo ni kimwe mu byangombwa abari bitabiriye iyi nama baganiriyeho, ndetse n’uburyo hazabaho kugenzura uburyo ibyo bizamini bizaba bikorwa ku bigo by’amashuri bitandukanye bizaba byaratoranyijwe, mu mpande z’igihugu.

Ikibanzweho cyane ni ukurebera hamwe uburyo hakongerwa ingufu muri gahunda y’itegurwa no mu ikorwa ry’ibizamini ngiro bya Leta, kuko umwaka ushize hagiye hagaragara ikibazo cyo kudahinduranya abarimu baba bacungera abanyeshuri igihe bakora ikizamini, bityo bigatuma habaho gukopera umunyeshuri akaba yabona amanota menshi ariko nta bumenyi ngiro afite mu bijyanye n’ibyo aba yarize mu ishuri, ku buryo nawe yashobora guhangana ku isoko ry’umurimo.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bari bitabiriye iyi nama batangaje ko n’ubwo ibizamini ngiro bya Leta bigiye gutangira, bagifite imbogamizi zijyanye n’ibikoresho bihagije.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byigisha amasomo y’ubuvuzi bw’amatungo bagaragaje ko bagifite ikibazo cy’uko abana bigisha batabona amatungo yo kwigiraho ubumenyi ngiro.

Aba bayobozi b’ibigo bitandukanye bakaba bifuje ko hakongerwa ibikoresho mu bigo baba babereye abayobozi, kugirango ireme ry’uburezi ku bantu biga amasomo y’ubumenyi ngiro rizamuke rigere ku rugero rushimishije.

Habimana Théodore, Umuyobozi Ushinzwe Amahugurwa mu kigo cya Leta gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro WDA (Dorkforce Development Authority), yatangaje ko impamvu bateguye iyi nama, ari ukugira ngo barebere hamwe imyiteguro y’ibizamini ngiro bya Leta, guhanahana amakuru mu gihe ibizamini bizaba birimo gukorwa ndetse no kurushaho gukoraneza kurusha umwaka washize, dore ko azaba ari inshuro ya kabiri ibizamini bya Leta nk’ibi bibaye mu gihugu.

Ikigo cya WDA cyashinzwe mu mwaka wa 2009, gihabwa inshingano zo gutanga imfashanyigisho, gukora igenzura ndetse no gutanga ibizamini bya Leta mu mashuri yigisha amasomo ajyanye n’ubumenyi ngiro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages