00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahinzi b’ibigori ntibavuga rumwe n’abaguzi ku giciro cy’umusaruro

Yanditswe na

Ezechiel Mbananabo

Kuya 17 February 2016 saa 07:15
Yasuwe :

Urugaga rw’abahinzi b’ibigori mu Rwanda rwatangaje ko amafaranga ari munsi ya 200 abahinzi bahabwa ku kilo cy’ibigori akiri make ugereranyije n’imbaraga baba batakaje bahinga.

Hari mu kiganiro Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, abahagarariye amakoperative y’abahinzi b’ibigori n’ibigo bigura umusaruro w’ibigori bagiranye barebera hamwe uburyo umusaruro wabyo w’igihembwe cy’ihinga 2016 A wabonerwa isoko nta kibazo kibayeho.

Ikigo gishinzwe kugura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi (RGCC,) cyasobanuye ko kitajya kijya munsi y’amafaranga y’u Rwanda 170 ku kilo cyangwa 180 bitewe n’ubwiza bw’ibigori kandi ko igiciro kigenwa hashingiwe ku makuru gihabwa n’abahinzi.

Bahati Wenceslas uyobora RGCC yagize ati "Ayo mafaranga aba akwiriye dore ko tubanza no kuganira n’abahinzi mbere yo gusinyana amasezerano n’amakoperative yabo yo kugura umusaruro wabonetse.”

Ikigo East African Commodity Exchange nacyo cyagaragaje ko kitajya munsi y’amafaranga 160,icyakora ngo ntikinarenza amafaranga 185 ku kilo bitewe n’ubwiza bw’ibigori.

Umuyobozi w’ ihuriro ry’abahinzi b’ibigori mu Rwanda, Evariste Tugirinshuti, yavuze ko ayo mafaranga adahwanye n’imbaranga umuhinzi aba yatakaje, ko yagakwiye nibura gushyirwa kuri 200.

Ati″Twararebye dusanga umuhinzi ashora amafaranga ari hagati 145 na 163 ku kilo, twifuza nibura ko yahabwa 200 ngo atagwa mu gihombo bikamubera imbogamizi mu kwiteza imbere.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba yatangaje ko igiciro fatizo ku kilo cy’ibigori ari amafaranga y’u Rwanda 170.

Ati “Twicaye hamwe n’amakoperative yabo, n’abandi bagura umusaruro w’ibigori, dusanga ikiguzi cy’ibyo umuhinzi ashoramo kiri hagati y’amafaranga 120 n’140 ku kilo,twemeza ko ikiro cy’ibigori kitagomba kujya munsi y’amafaranga 160”.

Avuga ko umuturage uhawe 170 Frw cyangwa 180 Frw ku kilo, aba ahagije agomba kuyakira kandi ko n’ibigori bituruka muri Uganda bigurwa hagati ya 17o na 180 ku kilo.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko umusaruro w’ibigori witezwe muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2016 A ungana na toni 908,723.

Ugereranyije n’umwaka ushize, ngo umusaruro ntiwahungabanye nubwo habayeho ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere yagize ingaruka ku duce tumwe na tumwe tw’igihugu.

Abahinzi b'ibigori bari bitabiriye ibiganiro
Umuyobozi w’ ihuriro ry’abahinzi b’ibigori mu Rwanda, Evariste Tugirinshuti,
Bahati Wenceslas uyobora RGCC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages