00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Rwamasirabo yavuze ibyabaye ubwo yasimbukaga urupfu muri UNR imbere ya Pasteur Bizimungu

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 8 October 2025 saa 08:13
Yasuwe :

Dr Emile Rwamasirabo ni umwe mu bantu bashyize itafari rikomeye mu kubaka u Rwanda kuva ku rugamba rwo kubahora u Rwanda kuva mu 1990 kugeza uyu munsi.

Yayoboye ibigo by’ubuvuzi mu Rwanda, ayokora Kaminuza y’u Rwanda mu 1996 ari na ko atanga umusanzu mu kuvura Abanyarwanda.

Ni umwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda aho yavuraga abaze ingabo zabaga zakomeretse.

Nubwo yishimira kuba mu Rwanda yavunikiye, yanyuze mu bibazo bikomeye cyane byamusabaga kwihangana kugira ngo agere ku nzozi ze.

Uyu mugabo yavukiye i Nyaruguru mu 1951. Mu kiganiro Long Form na Sanny Ntayombya, yavuze ko mu 1959 ubwo Abatutsi bari batangiye gutwikirwa, kwicwa no kumeneshwa, yiboneye inzu z’Abatutsi zitwikwa abandi bicwa barashwe.

Ati “Nta buryo bwari buhari bwo kwirinda, twahisemo guhunga. Twahungiye mu Burundi. Nahunganye n’abo mu muryango wanjye.”

Se wa Dr Rwamasirabo yapfuye amaze amezi abiri uyu mwana we avutse. Bituma se wabo wari mu isemineri wari ugiye kuba umupadiri avanwayo kugira ngo ajye kuba umugabo wa mama we, anafashe mu kwita ku muryango mukuru we wari witabye Imana yari asize.

Batujwe ahantu habi, babana n’inyamaswa zo mu gasozi.

Mu 1964, umuryango we wagarutse mu Rwanda ubwo Banque d’Emission du Rwanda et du Burundi (BERB) yari ifite icyicaro i Bujumbura, yaciwemo kabiri mu 1964 hashingwa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR.

Kuko mu bari mu Rwanda hari harize mbarwa, Guverineri wa BNR wari Umuyapani yagiye mu Burundi aganira n’impunzi z’Abanyarwanda bakoraga muri BERB abizeza umutekano, abasaba ko baza gutanga umusanzu muri BNR.

Icyo gihe bagiye gutura i Kigali, batungurwa no kubona umutekano bari barasezeranyijwe nta wo kuko nyuma y’amezi make se yafunzwe.

Ati “Baje kumufata Saa Cyenda z’igicuku bafite imbunda, ibyuma n’ibindi bavuga ko baje kureba amafoto y’umwami ibintu byose babitera hejuru. Nari ndi mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.”

Yabaye mu Rwanda aho Abatutsi bakorerwaga ivangura. Icyakora bigoranye cyane yabashije kurangiza ayisumbuye, akomereza muri kaminuza nubwo bitamuhiriye.

Ubwo yari mu myaka isoza ayisumbuye, leta yatangiye gutanga buruse zo kujya kwiga mu Burayi kuko Kaminuza y’u Rwanda itari yagakomeye, ariko Abatutsi bagahezwa burundu.

Ati “Ni ibihe byabaye bibi cyane. Za Ambasade zazaga kwamamaza ibijyanye na buruse. Zari zihari nyinshi ku buryo bashoboraga gutwara abana bose bari basoje ayisumbuye ariko hari za nyirantarengwa.”

Yibuka uburyo Umubiligi wari Umuyobozi mu Ngabo z’u Rwanda nyuma y’ubwigenge yazaga kureba abakwiriye kuzajya gukomeza amasomo ya gisirikare mu ishuri rya gisirikare.

Ati “Yaravugaga ngo muzi neza abashobora kwinjiramo n’abadashobora kwinjira. Iyo wahagurukaga ukuzuza ‘form’ y’ibisabwa kandi uzi neza ko uri mu batemerewe kujyamo wagombaga guhura n’ibibazo. Ntabwo twashoboraga kuyuzuza.”

Bageze mu wa gatandatu za Ambasade zikomeza gutanga abakwiga mu Burayi. Nubwo babemereraga kuzuza za ‘formulaire’ ariko harengagaho icy’uko urutonde ntakuka rwagombaga kwemezwa na guverinoma, muri ya gahunda yo gutuma nta Mututsi wiga.

Ati “Mu ishuri ry’abantu 30, abantu 20 bajyaga kwiga mu mahanga, mugasigara muri nka batanu gusa.”

Kuko abantu benshi bajyaga kwiga mu Burayi, Kaminuza y’u Rwanda yaburaga abayigamo. Abanya-Canada bayiteraga inkunga ari na bo bayishinze, bararakaye bashyira igitutu kuri Leta, bayibwira ko nibura abayigamo barayifunga.

Ibyari ibibazo byo kuvangurwa, Abatutsi bagahezwa ku mashuri yo mu mahanga, byaje kubaviramo amahirwe yo kujya kwiga muri UNR, bya mbuze uko ngira nko kwikiza Abanya-Canada.

Ati “Kuri bamwe muri twe ayo yari amahirwe. Urumva batanu twabaga twasigaye twari Abatutsi n’abandi bahutu bake badafite kivurira. Leta yabaga nta yandi mahitamo, bakatwemerera kwiga.”

Gusa na byo ntibyabahiriye kuko byatangiye kugaragara ko Abatutsi bari kwiga maze bikurura ibibazo bikomeye.

Ibyo nabyo byari ugushinyagura kuko muri iyi kaminuza itari yakamaze imyaka na 11 itangiye yarimo abanyeshuri 500, Abatutsi bari 120 gusa.

Dr Rwamasirabo ati “Abo kuri bo bari benshi cyane. Igitangaje mu 1973, mu La Libre Belgique y’icyo gihe baranditse ngo ‘revolisiyo iracyakomeje mu Rwanda, ibigo bya leta na none byihariwe n’Abatutsi. Ni inkuru yari ihatse izindi. Hari muri Gashyantare 1973.”

Dr Rwamasirabo yavuze ko ibyo bigaragaza uburyo Abanyaburayi bakomeje gukongeza amacakubiri mu Banyarwanda, akagaragaza ko ibi binagaragarira mu 1994 ubwo Abatutsi bicwaga barebera ku buryo “batigeze banakiza abakozi babo bari muri za Ambasade mu Rwanda.”

Uko yarusimbutse muri UNR azira kuba Umututsi

Ku myaka 22 Rwamasirabo wari mu ishuri ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, yongeye guhunga ku nshuro ya kabiri. Yahunze 1973.

Icyo gihe hari ibibazo bikomeye Kayibanda wo mu Majyepfo ahanganye na Habyarimana wo mu Majyaruguru.

Nyuma uko gushyamirana byatumye Kayibanda ahirikwa ku butegetsi. Byabaye muri Nyakanga 1973. Dr Rwamasirabo yari yahunze muri Gashyantare 1973 kuko yari yabonye iyo bishyira kare.

Yibuka ku 15 Gashyantare 1973 ubwo bari muri UNR, bageze aho bararaga bahasanga intonde z’Abatutsi bigagamo basabwa ko bitarenze Saa Sita z’ijoro bagomba kuba bavuye muri kaminuza, bitaba ibyo ibibabaho bakabyirengera. Urwo rutonde na we yari aruriho.

Dr Rwamasirabo yavuze ko basohotse bakubitana n’abanyeshuri bagenzi babo bafiye amacumu n’ibyuma, babategereje ngo babice.

Ati “Baradukubise nyuma Pasteur Bizimungu aba araje bariruka na twe tujya kwihisha mu gihuru bagera ku byo biyemeje byo kutwirukana.”

Umubiligi wari utuye aho ni we wamuhishe, nyuma amuhungishiriza i Kigali kwa benewabo. Yahamaze igihe gito, bikomeje kuba bibi ahungira muri Tanzania

Ati “Twambutse Akagera twigize abantu bagiye kugura forode twumva ko birangiye, ntitwari tuzi ko tugeze muri Parike. Byadusabye kugenda iminsi ibiri kugira ngo tugere ku muhanda. Hari ibyuzi habamo amafi n’ibitoki ntacyo twari tubaye. Yari njye, inshuti yanjye n’ababo bakoraga ubucuruzi bwa magendu.”

Icyo gihe yagiye i Ngara muri Tanzania asanga izindi mpunzi z’Abanyarwanda zarimo n’abavandimwe be zabaga muri icyo gihugu aba atangiye ubundi buzima bw’ubuhunzi.

Kuva mu mashyamba ya Ngara muri Tanzania kugera i Paris mu Bufaransa

Dr Rwamasirabo yavuze ko nta mahitamo yari afite. Amahitamo kuri we yari abiri, kugira aho yigeza cyangwa agapfa nta cyo ari cyo.

Ubwo yari i Ngara muri Tanzania yabonye ko gukomeza amasomo ye byari ikibazo, yiyemeza kujya i Kinshasa muri Zaire y’icyo gihe we na mugenzi we bahunganye banyuze i Burundi, aho bari bafite inshuti n’abavandimwe.

Ati “Twahagurutse muri Tanzania mu ma Saa Cyenda twerekeza ku mupaka w’u Burundi duhura n’ibikoko byinshi kuko hari muri Parike, Saa Moya z’igitondo twageze mu Burundi.”

Kuko Umwanditsi (Registrar) wa UNR yari Umunye-Canada wafashije inshuti ya Dr Rwamasirabo guhunga, bamwandikiye bamusaba ibyangombwa byemeza ko bize muri UNR nta kugorana arabiboherereza.

Begereye HCR ibah buruse yo kujya kwiga i Dakar muri Senegal aho yize imyaka itatu kugeza mu mwaka wa gatanu, agendera kuri pasiporo y’impunzi, nyuma asoje ajya mu Bufaransa kwihugura mu bijyanye no kubaga, na byo arabisoza abona akazi keza nyuma yiyunga ku bandi Banyarwanda bari barahejwe ku gihugu cyabo mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages