Imiryango ine y’abasigajwe inyuma n’amateka, ubu iri muri nyakatsi mu murenge wa Kiramuruzi, mu karere ka Gatsibo, iramutse idatabawe mu maguru mashya, imvura y’umuhindo ntiyasiga hari n’umwe ugifite ubuzima. Nyuma y’ibyo, uretse umuryango umwe w’abantu batandatu, abandi bose basigaye nta n’umwe ugira ubwishingizi mu kwivuza.
Umudugudu wa Nduba, Akagari k’Akabuga, Umurenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, utahigereye ntiwamenya ko hari abatuye muri ako gace bafite imibereho iteye agahinda. Ni abasigajwe inyuma n’amateka nk’uko babyivugira. Utururi babamo twubakishije imyenda ishaje, abandi babohoje icyari ikiraro cy’inka bagihuriramo ari imiryango ibiri. Muri iyo miryango yose uko ari ine itunzwe no kubumba no guca incuro, uretse umwe wonyine ni wo wahawe ubwishingizi mu kwivuza, mu cyiciro cy’abatishoboye, abandi bose bibereye aho ntibazi iyo byerekera. Iyo barwaye bitabaza imiti yo mu bihuru nyir’amahirwe akabihonoka. Nta n’umwe wigeze akandagira mu muryango w’ishuri, cyakora bamwe mu bana babo bariga.
Hitimana Emmanuel, we n’umugore we bageze ku mbyaro icyenda ariko abana bariho ni bane gusa. Mu kiganiro na IGIHE ubwo twabasuraga aho batuye, bavuga ko ubuyobozi ariho bwabashyize, yadutuye agahinda ke agira ati “Aha hantu turi, nta mibereho. Kano gashitingi ndimo nakaguze mu nkono n’ibindi ncuruza. Aka gashitingi nakaguze amafaranga igihumbi, nomekeranyaho ibindi bishaje. Naje hano bansenye aho umusaza yari yarampaye akabanza muri uyu mudugudu, kuko n’ubundi nabaga mu gashitingi. Imvura ariko itumereye nabi, iyaraye iguye yatunyagiye.”
Ntibagira Mituweli
Hitimana akomeza atubwira ko ku bijyanye n’uko bashobora kubakirwa nk’abatishoboye, yagize ati “N’ubundi ubuyobozi bw’akagari ni bwo twatuzanye hano. Twagiyeyo kubabaza batubwira ko turi ku rutonde rw’abagomba kubakirwa, ikibazo cyacu barimo kucyigaho.” Ku birebana n’imibereho ndetse no kwivuza yagize ati “imibereho yacu iragoye, uretse gutungwa n’ibumba, ubundi ntitugira n’aho duhinga. Mituweli barayiduhaye ariko noneho baravuze ngo tujye mu matsinda. Ibyo ntituzabishobora kuko nta mafaranga tugira.”
Uwamariya Angelique umugore wa Hitimana agira ati “Murama ni we watuzanye hano, aratubwira ati ‘mugende nzaza dushake uburyo twabubakira. Ariko se, dukomeza gusiragira no kwirirwa tuzerera, twe ntituri Abanyarwanda nk’abandi? Nk’aha badushyize ni aha Leta, bahatwubakiye nibura twashaka natwe uko tubaho.”
Murundikazi Claudine yatubwiye ko yaje muri ako gace aje gushaka umugabo, aturutse Rugende. We avuga ko yagize amahirwe umugabo akamubona, ariko imibereho itoroshye. We n’umugabo we bacumbitse mu cyahoze ari ikiraro cy’inka babohoje ahongaho. Aho bari nta bwishingizi mu kwivuza bagira.
Kayitesi Elina ufite abana batanu na we acumbitse ahahoze ari ikiraro cy’inka. Avuga ko yakuwe aho yari atuye mu gishanga. Agira ati “Banzanye hano, bankuye ku isambu ya Data, bavuga ko ari mu gishanga ntazahitanwa n’umwuzure. Ubu nibera mu kiraro cy’inka.” Uyu muryango na wo ntibagira ubwishingizi mu kwivuza.
Ubuyobozi bubivugaho iki?
Twashatse kuvugana n’Umunyamabang Nshingwabikorwa w’Akagari k’Akabuga, Murama Thomas, ariko ntibyadushobokeye kuko twasanze telefoni ye itaboneka. Ariko abo baturage bari batumenyesheje ko arwaye kandi banatubwiye ko bamugezeho akababwira ko bari ku rutonde rw’abagomba kubakirwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi, Munyaburanga Joseph, twashatse kuvugana na we kuri telefoni ye igendanwa yanga kutwakira, tumwoherereza n’ubutumwa bugufi tumubwira ikibazo tumushakira yanga kugira icyo adusubiza.
Uwimpuhwe Esperance, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ntiyashoboye kuboneka kuri Telefoni, ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise tumuhamagaye ntiyakira telefoni, tumwoherereza n’ubutumwa bugufi ntiyagira icyo adusubiza.
Amafoto/Rene Anthere



















TANGA IGITEKEREZO