Iyo mibiri yabonetse ku wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2020 ariko ibikorwa byo kuyishakisha byasojwe kuri uu wa Mbere. Yabonetse ubwo abafundi bacukuraga ahazanyuzwa itiyo y’amazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko abacukuraga umuyobora w’amazi bakimara kuyibona bamenyesheje ubuyobozi hahita hatangira ibikorwa byo gucukura bayishakisha.
Ati “Yabonetse ubwo bacukuraga umuyoboro w’amazi mu Murenge wa Ruhashya. Ni imibiri igera kuri 20.”
Sebutege yavuze ko ibikorwa byo gushakisha iyo mibiri byarangiye kuri uyu wa Mbere; avuga ko amakuru y’ibanze bamenye ari uko aho hantu bayisanze hahoze bariyeri yicirwagaho Abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyo mibiri yabonetse yajyanywe ku Murenge wa Ruhashya kugira ngo ituganywe ishyingurwe mu cyubahiro.
Sebutege yasabye abaturage bose baba bazi ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside kujya bayatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.





Ibitekerezo 0