00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karangazi: Abagera ku munani barakwa ubutaka bafitiye ibyangombwa

Yanditswe na

Tuyisenge Emmanuel

Kuya 17 August 2013 saa 12:07
Yasuwe :

Abaturage bagera ku munani bo mu murenge wa Karangazi, mu karere ka Nyagatare, basanzwe bafite ibyangombwa bya burundu by’ubutaka bwabo, kuri ubu baravuga ko batumva impamvu barimo kakwa ubutaka bwabo. Ubwo butaka ngo bugiye kororerwaho n’umushoramari, utarigeze avugana n’abaturage na bo ubwabo bari baramaze kwishyira hamwe ngo bahororera.
Ubutaka barimo kwakwa ugereranyije bukaba bungana na hegitari eshanu buherereye mu akagari ka Nyamirama. Ubusanzwe bukorerwaho n’abaturage umunani, (…)

Abaturage bagera ku munani bo mu murenge wa Karangazi, mu karere ka Nyagatare, basanzwe bafite ibyangombwa bya burundu by’ubutaka bwabo, kuri ubu baravuga ko batumva impamvu barimo kakwa ubutaka bwabo. Ubwo butaka ngo bugiye kororerwaho n’umushoramari, utarigeze avugana n’abaturage na bo ubwabo bari baramaze kwishyira hamwe ngo bahororera.

Ubutaka barimo kwakwa ugereranyije bukaba bungana na hegitari eshanu buherereye mu akagari ka Nyamirama. Ubusanzwe bukorerwaho n’abaturage umunani, bahahinga kandi bakanahororera. Aba baturage babufitiye ibyagombwa bya burundu by’ubutaka. Aba baturage batumenyesheje ko impamvu bashaka kubwamburwa ari uko bugomba gukorerwaho ubworozi gusa, ntawemerewe guhingamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamirama, Nsengiyumva Slivere, yadutangarije ko abo impamvu abo baturage bamburwa ubutaka ari uko babuguze mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse n’ibyangombwa bafite babibonye mu buryo butemewe. Avuga ko bagomba kuhava hagakorerwa ubworozi kuko bo ubwabo batabyishoborera.

Abo baturage bavuga ko ubutaka babuguze na Mugoha Frank, banakeka ko yaba ari na we wongeye kugurisha n’umushoramari kuko ashaka kubasubiza ayo bamuhaye mbere bagura. Kuba rero bafite ibyangombwa basanga nta wundi ufite uburenganzira ku butaka bwabo, bahagurisha babishatse kandi akaba aribo biyumvikanira n’umushoramari, cyangwa na bo bakahakorera ubworozi.

Umwe muri abo baturage, utarashatse ko amazina ye atangazwa, aganira na IGIHE, yagize ati “Ikibazo cyacu twakigejeje no ku buyobozi bw’Umurenge ariko ntibwagira icyo bugikoraho. Agaciro k’aho naguze ubu kararenga Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda. Kuba rero badusubiza amafaranga twahaguzeubu mbabajwe cyane no kuba ubuyobozi twagejejeho ikibazo cyacu burimo ubw’umurenge ariko ntacyo bugikoraho. Twishyize hamwe ngo tuhororere ariko ubuyobozi bwaratwangiye. Ibi byose barabidukorera dufite ibyangombwa by’ubutaka.”

Umuyobozi w’umurenge wa Karangazi, Murenzi Emmanuel, avuga ko aba baturage bakoze amakosa yo guhinga ahagenewe ubworozi, kandi bakaba baranahaguze mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Akomeza avuga ko aho hantu hatagurishijwe nk’uko babivuga, ariko abagira inama ko hasigarana umuntu umwe, kuba bagera ku munani bavuga ko bahafatanya bidashoboka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages