00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: EP St Joseph yakoreye ibirori abarangije amashuri y’incuke n’abanza (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 19 November 2018 saa 08:11
Yasuwe :

Abanyeshuri 428 bo mu Ishuri ribanza ryitiriwe Mutagati Yozefu riherereye mu Mujyi wa Kigali, bakorewe ibirori bisoza amashuri y’incuke n’abanza, hagarukwa ku bumenyi buvanze n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda bahavoma.

Aba banyeshuri barimo abagera ku 128 bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza bitegura kujya mu yisumbuye, mu gihe abasoje amashuri y’incuke bagiye mu abanza ari 120.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ibi birori bidasanzwe byabereye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro aho iri shuri riherereye, byitabirwa n’ababyeyi, abafaranyabikorwa n’abarezi.

Umwe mu babyeyi barerera kuri iri shuri, Mporanyi Théobald wahoze ari umudepite, yavuze ko iri shuri ritanga ubumenyi bufatika, ashingiye ku bana be babiri baharangije.

Yakomeje ashima uruhare rw’abikorera mu kunganira leta muri gahunda yo kubaganya ubucucike buri mu mashuri.

Ati “N’ubwo ababyeyi tuharerera wasanga tukibafitiye amadeni ariko muremera mukitanga mukiyemeza gufasha igihugu gukemura ibibazo bitandukanye mu burezi.”

Undi mubyeyi witwa Hitayezu Denis ufite abana batatu barererwa muri iri shuri yagize ati “Abana banjye mbazana hano bari bavuye ku kindi kigo cyigisha Icyongereza gusa ariko nahisemo kubazana hano kugira ngo bige n’Igifaransa.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi bw’iri shuri, Nyirimana Joseph yavuze ko mu myaka 21 ishize iri shuri rishinzwe, batangiye nta bikorwaremezo bafite ariko kuri ubu bamaze kugera ku rwego rushimishije.

Yavuze ko bizeye ko mu mwaka utaha ishuri rizaba rifite icyumba cya za mudasobwa zifasha abarimu n’abanyeshuri mu myigire.

Abanyeshuri basoje amasomo batsinze ku kigero cyo hejuru, aho nko mu myaka yo kuva mu wa mbere kugeza mu wa kane, batatu ba mbere bagiye babona amanota ari hejuru ya 90%.

Mu mwaka ushize wa 2017, mu banyeshuri 132 bari bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza, abagera 10 nibo baje mu cyiciro cya kabiri gusa mu gihe abandi bose batsinze mu cyiciro cya mbere.

Ibi byose babigeraho babifashijwemo n’abarimu 52 barimo abo mu mashuri y’incuke 19 n’abandi 33 bo mu mashuri abanza bose bize uburezi kandi b’inzobere mu ndimi zose zigishwa.

Umuyobozi w’ishuri, Nzabamwita Vianney yagize ati “Ikindi twe hano twibanda ku kwigisha abana umuco bakiri bato, bakamenya indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda, kuko ahanini tuziko uko umwana atojwe kare niko akura.”

Iri shuri ryatangiye muri muri Nzeri 1997 rifite abanyeshuri bategera kuri 250, mu mwaka w’amashuri ushize ryari rifite abanyeshuri barenga 1000.

Ubuyobozi butangaza ko hari gahunda y’uko mu 2020 hazaba hari ishuri ryigisha abana bari munsi y’imyaka itanu ndetse mu 2021 hakazaba hari ishuri ryisumbuye rizajya ryigisha ibijyanye n’imyuga.

Abana basoje umwaka w'amashuri wa 2018, bari bacyeye ku maso
Abarimu batoza abanyeshuri nabo bari bambaye nka bo mu rwego rwo kwishimira ibirori
Bakoze imyiyereko bishimira ko basoje amasomo mu byiciro bitandukanye
Baririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Byari ibirori by'agahebuzo
Aba bana bakinnye agakino mu Cyongereza bagaragaza ibyiza byo gukunda ishuri
Abambere bagiye bahamagarirwa mu ruhame bakanahabwa ishimwe
Ababyeyi bagiye basagwa n'ibyishimo kubw'abana babo babaye indashyikirwa
Ababyeyi bari bitabiriye ibirori byo gushyigikira abana babo
Abarimu batangaza amanota y'abanyeshuri bigisha
Umubyeyi afata 'selfie' n'umwana we bishimira ko umwana asoje icyiciro kandi yatsinze ku kigero cyo hejuru
Umuyobozi w'ishuri rya EP St Joseph, Nzabamwita Vianney
Nzabamwita yatangaje ko uretse ubumenyi abana bahabwa banigishwa n'indagagaciro na kirazira z'umuco Nyarwanda
Abana bagaragaje umuhate no gutsinda bahawe ibihembo bitandukanye
Abana babaye indashyikirwa bagiye bahabwa ibihembo by'ishimwe
Abana bigishwa kubyina imbyino gakondo

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages