00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Busingye yemeza ko nta muntu ugifungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 18 February 2016 saa 07:07
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko hari igihe mu magereza abantu bajyaga bafungwa nabi, ariko ngo ubu ntawe ukinjizwa muri Gereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibi Minisitiri Busingye yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Gashyantare 2016 , ubwo yaganiraga na Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena.

U Rwanda rwakunze gushinjwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu gufata no gufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Minisitiri Busingye yavuze ko mu myaka yatambutse, iki kibazo cyagaragaraga, ariko ngo mu myaka ine ishize, Leta yashyize imbaraga kugirango ibikorwa byose byubahirize amategeko.

Yagize ati “Ntabwo gereza ifite uburenganzira bwo gukingura umuryango ngo hinjiremo umuntu nk’uwinjiza inka ahantu aho ari ho hose. Icyo cyavuyeho, kiramutse gikorwa gereza yacyirengera.”

Minisitiri Busingye kandi yagarutse ku bantu bakunda kuvuga ko bakorewe iyicarubozo igihe babazwa mu iperereza n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati “Kuri Sitasiyo ya Polisi mwese mujyayo ku mpamvu zitandukanye. Hakora ku manywa y’ihangu, haba hari imiryango ifunguye. Ubushinjacyaha bukora ku manywa y’ihangu, hariya hantu iyo muhareba mwebwe mubona hari akumba kihariye bashyiramo umuntu bakaba bamutera ibikwasi?”

Zimwe mu ngamba avuga ko Leta yafashe,harimo izo yahaye amagereza yose atuma nta muntu ushobora kwakirwayo nta byangombwa bimufunga afite.

Minisitiri Busingye avuga ko mbere byaterwaga n’impamvu zitandukanye zirimo amadosiye ya bamwe yari abitse nabi, nko kuba icyemezo gifata umuntu kiri aho adafungiwe cyangwa imyandikire y’amadosiye itanoze.

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages